Urugendo rwa Ministiri w’Ubuholandi ngo ruzateza imbere ingendo z’indege z’u Rwanda

Ministiri w’Ubuholandi ushinzwe ubucuruzi bwo mu mahanga n’ubutwererane, Mme Liliane Ploumen, wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda tariki 06/02/2013, yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Ministeri y’ibikorwa remezo (MININFRA), yo guteza imbere ingendo z’indege z’Ubuholandi n’iz’u Rwanda.

Kompanyi y’indege y’Ubuholandi KLM ngo izaba intangarugero kuri Rwandair (kompanyi y’u Rwanda), mu bijyanye no kuyerekera uburyo ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere bukorwa, ndetse no gutanga abatekinisiye bashobora gusana indege z’u Rwanda, nk’uko Ministiri w’ibikorwaremezo, Albert Nsengiyumva yasobanuye.

Ministiri Nsengiyumva ati: “Dukeneye amasezerano nk’aya kugira ngo tuzagire ibyo tubigiraho, kuko nk’iriya ndege yabo ubwayo imaze imyaka irenga 100; twe nk’ikigo gishya hari byinshi twabigiraho. Baratwibonamo, bizanatworohereza kugera ku kibuga cy’indege cyabo ko mu gihe dushatse gukorera i Burayi”.

Ministiri Ploumen yavuze ko kimwe mu bimugenza by’ingenzi ari ugusinya amasezerano yo guteza imbere ingendo z’indege z’ibihugu byombi, ariko nta byinshi yashatse gusobanurira itangazamakuru ku mpamvu zindi zamugenzaga.

Yaje mu Rwanda avuye gusura Kinshasa, Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yahagurutse i Kigali yerekeza i Burundi.

Ubuholandi buri mu bihugu byahagarikiye u Rwanda inkunga rugikubita, nyuma yo kumva impuguke z’umuryango w’abibumbye zishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, urwanira mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Abanyamakuru babajije Ministiri Ploumen niba yatanga icyizere cyo kongera kurekura iyo nkunga, abasubiza ko akeneye kubanza kumva ibitekerezo by’abantu banyuranye barimo Reta y’u Rwanda, imiryango itegamiye kuri Reta, ibihugu binyuranye ndetse na bagenzi be bo muryango w’ubumwe bw’i Burayi.

Ati: “Twagiranye ibiganiro byiza cyane n’inzego zinyuranye mu Rwanda, kimwe mu byanzanye ni ukureba uburyo umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi uzaba wifashe mu myaka iri imbere, kuri iyo ngingo rero ndatekereza ko dukwiye kumva ibitekerezo bya benshi”.

Yizeza ko azagaruka azanye ibisubizo kandi ko yifuza ko umubano w’u Rwanda n’Ubuholandi wakomera cyane, kuko ngo uretse guteza imbere ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere, Ubuholandi ngo buzafatanya n’u Rwanda guteza imbere ubuhinzi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka