Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe rusigiye umujyi wa Gakenke isura nshya

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Gakenke rwabaye tariki 05/04/2012 mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore. Imyiteguro yo kumwakira bwa mbere mu karere byatumye umujyi usigarana isura nshya.

Mu rwego rwo kwitegura urugendo rwa Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, hakozwe isuku mu mujyi wa Gakenke hatunganwa ubusitani bw’indabo kugira ngo umujyi use neza.

Inzu zishaje zari zimaze iminsi mu mujyi ndetse n’ibarizo ryari ryubakishije imbaho byashyizwe hasi mu rwego rwo kugarurira umujyi isura nziza.

Umuhanda werekeza ku kibuga cy’i Nemba, mu murenge wa Nemba wakozwe neza ku buryo abarwayi bagiraga ikibazo cyo gucundwa n’imodoka zibajyana ku Bitaro Bikuru bya Nemba bazajya bagenda neza.

Uretse ibyo, benshi mu baturage bo muri uwo mujyi bafite akanyamuneza ko mu minsi ya vuba bazareba televisiyo, nk’uko babisezeranyijwe na Minisitiri w’Intebe.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Gakenke badutangarije ko urugendo rwa Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri w’Intebe ruhindura byinshi ahantu hose bagiye kandi mu gihe gitoya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko wamugore wo mugakenke ntacyo muherutse kumutubwiraho byagenze bite

NAHIMANA REVERIEN yanditse ku itariki ya: 8-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka