Urugendo rwa Bibiliya kuva ku mabuye, ku ruhu no ku mpapuro zitangaje kugera mu Banyarwanda

Kugeza ubu abaturage bangana na miliyari ebyiri na miliyoni 400 bahwanye na 1/3 cy’abatuye isi, ni abumva cyangwa basoma amagambo yanditse mu gitabo cyitwa Bibiliya, bakaba bitwa abakirisitu.

Bibiliya mu biganza bya Pasiteri Gasare Michael, yanditswe ku mpapuro zikozwe mu ifu y'uruhu rw'inyamaswa n'ibiti byo ku nyanja
Bibiliya mu biganza bya Pasiteri Gasare Michael, yanditswe ku mpapuro zikozwe mu ifu y’uruhu rw’inyamaswa n’ibiti byo ku nyanja

Bibiliya ariko ntabwo ari igitabo kimwe, ahubwo ni urugerekerane rw’ibitabo byinshi, ibigize Bibiliya Yera bikaba ari 66 (39 byo mu Isezerano rya kera na 27 byo mu Isezerano rishya, ni yo mpamvu byitwa Bibiliya, bikaba bisobanura izingiro ry’ibitabo byinshi).

Bibiliya ikomoka he?

Uwiteka abwira Mose ati "Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by’amabuye biriho amategeko, n’ibyategetswe nandikiye kubigisha." (Kuva 24:12).

Urubuga Wikipedia rugaragaza ko uyu Mose cyangwa Musa yahawe ibi bisate byanditseho amategeko aturutse ku Mana, ahagana mu myaka ibihumbi bibiri mbere y’uko Yesu/Yezu avukira mu isi.

Nyuma yaho mu myaka ya 400 mbere ya Yesu, abahanuzi bakomeje kuvuga ko Imana ibaganiriza, baba bahuye imbonankubone n’abamalayika bavuye mu ijuru ku Mana, ubutumwa bahawe bukaba bugenewe abantu bamwe, igihugu runaka cyangwa isi muri rusange.

Igishushanyo kigaragaza Mose yakira ibisate by'amabuye byanditseho amategeko ya Bibiliya, bivuye mu ijuru
Igishushanyo kigaragaza Mose yakira ibisate by’amabuye byanditseho amategeko ya Bibiliya, bivuye mu ijuru

Icyo gihe ibyahanuwe cyangwa ibikorwa by’Abisirayeli byari bitacyandikwa ku bisate by’amabuye, ahubwo bakozaga ibaba (ry’igisiga) muri wino bakayandika ku ruhu rwakozwe nk’urupapuro ruzingwa, bikitwa umuzingo.(Yeremiya 36:4).

Icyakora hari n’abatarabonaga hafi impu z’inyamaswa zo gukora imizingo, bakomeza kwandika ku bisate by’amabuye, ku bibaho bikozwe mu biti cyangwa bivuye mu ibumba.

Mu itangiriro ry’Amateka(Histoire) ubwo Yezu/ Yesu Kristu yavukaga, Isezerano rya Kera ryari rirangiye, hatangira Isezerano rishya rikubiyemo inyandiko z’abantu babaye hafi ya Yesu Krisitu cyangwa bumvise ibye, ndetse n’abo yagiye yiyereka amaze gusubira mu Ijuru.

Bibiliya ni cyo gitabo cya mbere mu byasomwe na benshi ku isi. Kubera iki? Kubera ko ari amagambo abantu babona ko yavuzwe n’Imana kuri bo, ibabwira aho bakomoka, uko bariho n’ibihe bizaza mu gihe cya vuba cyangwa icya kera.

Hari abamara kuyisoma bakayivuma kuko basanga ibabuza uburenganzira bwo gukora icyo bashaka, ariko hari n’abayikundira kuba ihora ibahumuriza mu bibazo bagirira ku isi, ikanabahesha kwiringira ko bazabana n’Imana mu ijuru.

Uko gukunda ibitabo bigize Bibiliya byatumye benshi mu Bakirisitu bagira umuco wo guhererekanya cyangwa gutizanya imizingo, bagasoma bakoporora ibyanditswemo kugira ngo ikwire mu bantu benshi, ariko biranga biba iby’ubusa kuko hari hakenewe kopi nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Kwamamaza mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda(BSR), Pasiteri Michael Gasare yagize ati "cyari ikibazo gikomeye, umubare w’abakirisitu wariyongeraga umunsi ku wundi, imizingo y’ibitabo bigize Bibiliya ikarushaho kuba mike ugereranyije n’abayikeneye".

Bibiliya ku muzingo w'uruhu
Bibiliya ku muzingo w’uruhu

Byageze mu mwaka wa 1450 uwitwa Yohannes Gautenberg w’i Mainz mu Budage ahimba imashini icapa ikanakora fotokopi y’inyandiko, ariko nabwo ngo byaranze biba iby’ubusa kuko iyo mashini yatangaga umusaruro muke ugereranyije n’abari bakeneye imizingo ya Bibiliya.

Bakomeje kujya batizanya imizingo kugeza mu kinyejana cya 19 ubwo iterambere ry’inganda ryabyaye imashini nyinshi zirimo n’izicapa zikanafotora inyandiko ziri ku mpapuro.

Icyo gihe kandi havutse uburyo bwo gufata ibiti n’impu zikomeye z’inyamaswa bakabisya, ifu ivuyemo igakorwamo impapuro zandikwaho ya magambo yari ari mu mizingo myinshi ihwanye n’umubare w’ibitabo bigize Bibiliya. Sibwo babishyize hamwe bikabyara Bibiliya?

Ivuka ry’Umuryango wa Bibiliya ku Isi

Nk’uko Ikinyamakuru Kt Press cyabiganirijwe na Pasiteri Gasare wo mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, mu mwaka wa 1804 abayobozi b’amadini n’amatorero mu gihugu cy’u Bwongereza barateranye, biga ku cyakorwa kugira ngo abantu bose ku isi babashe kwibonera Bibiliya.

Ikibazo cyari gihari ntabwo cyari uburyo haboneka kopi nyinshi gusa, ahubwo n’uburyo haboneka izanditse mu ndimi zose z’abatuye isi.

Bibiliya ya mbere kuko yari yarahawe Abaheburayo(Abayahudi), yari yanditse mu Giheburayo, nyuma yaho imizingo ya Bibiliya yaje no guhindurwa mu Kigereki, ndetse ikomeza guhindurwa mu zindi ndimi kugeza no mu Cyongereza.

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Bwongereza bahise bashyira hamwe bashinga umuryango udashingiye ku nyungu(Bible Society), ugomba gufasha bamwe mu baturage b’ibihugu by’amahanga kumenya icyongereza kugira ngo bahindure mu ndimi zabo Bibiliya yari yanditse mu Cyongereza.

Umuryango wa Bibiliya ku isi washinzwe n'Abongereza, ni wo wagize uruhare mu gutanga Bibiliya ku baturage b'ibihugu bitandukanye
Umuryango wa Bibiliya ku isi washinzwe n’Abongereza, ni wo wagize uruhare mu gutanga Bibiliya ku baturage b’ibihugu bitandukanye

Ikinyejana cya 19 kandi cyabaye icy’abavugabutumwa(missionnaries) bavaga i Burayi berekeza hirya no hino ku isi, bakaba ari bo bagize uruhare mu gushaka bamwe mu baturage b’ibihugu bagezemo, babafasha kujya mu Bwongereza kwiga kugira ngo bazaze guhindura Bibiliya mu ndimi z’abo muri ibyo bihugu bavukamo.

Bibiliya mu Rwanda

Abamisiyoneri bageze mu Rwanda mu mpera z’ikinyejana cya 19 (mu myaka ya 1890), nyuma yaho baje kujya i Nyanza gusaba umwami kubashakira abantu baba bazi Icyongereza, kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira Bibiliya Yera cyangwa Ntagatifu zanditse mu rurimi kavukire.

Pasiteri Gasare ati "Hari abo umwami yabonye, simbazi ariko harimo uwitwaga Rukeribuga wari waragendanye n’abazungu cyane bigeza ubwo amenya Icyongereza, baramujyanye abanza kujya kwihugurira muri Uganda nyuma aza no kujya mu Bwongereza".

"Rukeribuga yaragarutse aba umuntu w’ingirakamaro cyane kuko umuvugabutumwa yabaga yigisha mu Cyongereza, Rukeribuga akamusemurira mu Kinyarwanda".

Nyuma yaho uwo Rukeribuga afatanyije n’abandi bari bamaze kumenya Icyongereza ndetse n’abavugabutumwa bari bamaze kumenya Ikinyarwanda, mu gihe cyihuse baje kugaragaza bimwe mu bitabo bya Bibiliya byanditse mu Kinyarwanda.

Musenyeri Antoine Kambanda aha Bibiliya ntagatifu Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Musenyeri Antoine Kambanda aha Bibiliya ntagatifu Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Mu mwaka wa 1904 Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohani byari byamaze kuboneka, mu mwaka wa 1936 Isezerano rishya ryose ryari rimaze gushyirwa mu Kinyarwanda, nyuma yaho mu mwaka wa 1957, Bibiliya yose (yaba Ntagatifu cyangwa Bibiliya Yera) yari imaze gushyirwa mu Kinyarwanda.

Umuyobozi mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda(BSR) akomeza avuga ko umurimo wo gusemura, cyangwa gusobanura amagambo muri zimwe muri Bibiliya, bigomba gupiganirwa nk’uko abifuza akazi bose babigenza.

Muri aba basemuzi n’abanditsi baturuka muri Kiliziya Gatolika, muri Anglican, mu Badivantisiti b’umunsi wa karindwi, muri Zion Temple na Restoration Church, nta muntu n’umwe kabone n’ubwo yaba ari Umuyobozi w’Itorero, uba ashobora kugira ububasha bwo kubona Bibiliya ikiri muri mudasobwa (soft copy), kereka Pasiteri Gasare wenyine.

Kugira ngo binashoboke guhindura ijambo rimwe, kongeramo cyangwa gukuramo akadomo, ngo bisaba ko Inama y’Abayobozi b’ayo madini na Kiliziya iterana.

Bibiliya ku mpapuro zikozwe mu ifu y’Impu z’inyamaswa n’ibiti byo ku nyanja

Gasare avuga ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ujya gucapisha mu bihugu bya Korea n’u Bushinwa, ariko hakaba n’amoko amwe n’amwe ya Bibiliya zicapirwa muri Amerika n’i Burayi.

Bibiliya Yera ahanini ngo icapirwa muri Korea y’Epfo, mu gihe Bibiliya Ntagatifu yo isohorwa mu icapiro rinini ryitwa Amity riri mu Bushinwa.

Pasiteri Gasare ati "Urabona ko Bibiliya igizwe n’udupapuro duto cyane ariko dukomeye, kandi n’ubwo twaba tubonerana dute ntabwo inyandiko ziri kuri paje imwe zibonekera ku yindi. Ibi biterwa n’uko izo mpapuro ziba zakozwe mu ifu y’uruhu rw’inyamaswa nini yo mu nyanja ndetse n’igiti giteye ku nyanja kihamaze imyaka myinshi"

Akomeza agira ati "Basya ibyo bikoresho byombi, ifu yabyo bakayivanga n’ibindi bintu bitandukanye, bakaba ari byo bakoramo impapuro zo gucapiraho amagambo yanditse muri Bibiliya".

Buri mwaka Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ucapisha Bibiliya ziri hagati y’ibihumbi 140 n’ibihumbi 150 ukazigeza ku Banyarwanda bazikeneye.

Buri Bibiliya imwe igurishwa amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 5,000Frw kugera kuri 15,000Frw, ariko ngo si cyo giciro cya nyacyo kijyanye n’ayo baba bayitanzeho, nk’uko Gasare yakomeje kubisobanurira umunyamakuru wa KT Press.

Ati “Igiciro cya nyacyo ni uko dukoresha agera kuri 50,000 kuri Bibiliya igurishwa amafaranga 5,000, naho itangwa ku mafaranga ibihumbi 15,000, yo yagurishwa amafaranga agera kuri 100,000".

"Impamvu igiciro kiba cyagabanyijwe cyane biterwa n’umusanzu w’amatorero y’Abanyamuryango ba BSR bagera kuri 29 ndetse n’inkunga zituruka mu mahanga".

Mu Rwanda hakenerwa Bibiliya nyinshi buri mwaka
Mu Rwanda hakenerwa Bibiliya nyinshi buri mwaka

Pasiteri Gasare avuga ko mu mavugurura ya Bibiliya azabaho, abashinzwe ubushakashatsi bazareba amagambo atazwi yo muco w’Abisirayeli agasimbuzwa ayo Abanyarwanda bazi, ndetse n’atera ipfunwe abafite ubumuga akaba ashobora gusimbuzwa abahesha agaciro.

Ati "Hari aho bareba ijambo ’uruzabibu’ rikaba ryasimbuzwa ’amasaka’ kuko ni yo azwi mu muco nyarwanda".

Icapiro ry'Ibitabo mu Bushinwa ryitwa Amity ni ryo risohora Bibiliya Ntagatifu
Icapiro ry’Ibitabo mu Bushinwa ryitwa Amity ni ryo risohora Bibiliya Ntagatifu
Imbere mu icapiro rya Amity mu Bushinwa ni uku hameze
Imbere mu icapiro rya Amity mu Bushinwa ni uku hameze

Reba muri iyi Video ibisobanuro birambuye ku mateka ya Bibiliya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse bakozi b’Imana , Bibiliya ivuga ko ntajambo rigomba kongerwamo cyangwa se akadomo kuko uzakongeramo azabona ishyano ,none nimuhindira amagambo amwe namwe ntibishobira kuzatera bamwe urujijo cyane cyane abo mugihe kizaza kuko bazajya bagereranya Bibiliya bagasanga hari amagambo amwe atandukanye.
murakoze

Patrick Iradukunda yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka