Urugendo Huye-Kigali rwashyizwe ku 2,560Frws, Kibeho-Huye rushyirwa kuri 630Frws

Nyuma y’uko hari abagaragaje ko hari aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibeshye mu kugena ibiciro by’ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.

Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho
Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho

Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.

Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n’igiciro cy’amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.

Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.

Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n’ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w’ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry’ibiciro ritagendera ku mubare w’ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y’imihanda ndetse n’uko ahantu hagendwa.

I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.

Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali, kimwe n’ibindi byakosowe na RURA, biratangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Kigali today mwakoze cyane mukomeze muvugire tubanda.

wx yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ibiciro ntibyubahirizwa mu karere ka gisagara uretse Huye ndora gusa

Kamenshi yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ark ni gute kuva Nyamata ujya Nyanza (Huye)uciye Ruhuha ari make kuruta kuva Ruhuha ujyayo

Nyamata-Busoro : 830Frw noneho
Nyamata-Ruhuha:920 Few
Nyamata-Huye:1980 Frw noneho Ruhuha-Huye: 1990 Frw
Aha hose UCA Ruhuha
Mubigenzure neza

Eric niyonizeye yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Mutubarize na ligne ya Nyanza (Kicukiro) - Nyamata. Ibirometero n’ibiciro ntibihura

Ally yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

ibi bintu ni byiza,twizere ko ku munini nihagera kaburimbo naho bazagabanya ibiciro kuko ni 45 km wabarira kuri 21 /km akaba 945

sagamba yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka