Nyaruguru: Bibaza igihe ibiciro by’ingendo bizakosorerwa

Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru bibaza igihe ibiciro bagenderaho bizakosorerwa bigashyirwa ku mafaranga 21 kuri kilometero, nk’uko byagenwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), tariki 21 Ukwakira 2020.

Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n'uburebure bw'umuhanda
Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uburebure bw’umuhanda

Ku rutonde rw’ibiciro RURA yasohoye ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, hariho ko Huye-Kibeho bishyura amafaranga 900, Huye-Ndago bakishyura 980, naho Huye-Munini bakishyura amafaranga 860.

Igitangaje ni uko ku Munini ari ho kure ariko hakaba ari ho bagomba kwishyurwa amafaranga makeya, kuko Huye-Munini (uciye i Kibeho) hari ibirometero 40, Huye-Ndago hakaba ibirometero 33 naho Huye-Kibeho hakaba ibirometero 27.

Ubundi ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero kimwe, Huye-Munini hakwiye kurihwa amafaranga 860 nk’uko bigaragara kurutonde rwasohowe na RURA, Huye-Ndago hakishyurwa atarenze 700 (kuko 33x21=693) naho Huye-Kibeho ntiharenze 570 (kuko 27x21=567).

Iki giciro cy’amafaranga 570 ku rugendo Huye-Kibeho kinahuye n’igisubizo RURA yatanze yifashishije twitter, ku witwa Ngirinshuti wari wagaragaje ko amafaranga bacibwa bajya muri Nyaruguru ari menshi.

Yagize iti “Mwiriwe Ngirinshuti? Murakoze kutumenyesha. Biri gukosorwa. Urugendo Huye-Kibeho ni 570”.

embed

Nyamara, kuva ibiciro bishyashya byasohoka hakanagaragazwa ko harimo amakosa, hagiye gushira ibyumweru bibiri abajya i Kibeho bishyura amafaranga 900, naho abagera i Ndago no ku Munini bakishyura 1,200.

Umwe mu bahagenda kenshi kuko afite akazi i Ndago, ariko akaba atuye i Huye, agira ati “Twebwe tujya i Ndago buri munsi tuzi n’iby’ibiciro bishyashya, ubu dutanga 900 ubundi yo kutugeza i Kibeho, bakatugeza i Ndago. Ariko abaturage batabasha kwibariza bo batanga 1200”.

Gutanga amafaranga arenga ku yakagombye gutangwa habariwe ku mafaranga 21 kuri kilometero, byinubirwa kandi n’abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye, bavuga ko ubundi bakagombye kwishyura atagera ku 2,600, bashingiye ku kuba kuva muri gare ya Nyabugogo kugera mu ya Huye ngo hari ibirometero 122.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko mu biciro biheruka gusohoka hari hakeya cyane hagaragayemo kwibeshya, harimo no muri Nyaruguru, ariko ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uturere babyizeho, ku buryo biri hafi gukosoka.

Agira ati “Ngira ngo bitarenze ejo cyangwa ejobundi bizaba byatunganye kuko twahanye amakuru. Ni ku muhanda wa Nyaruguru, uwa Ngoma, muri za Butaro, muri Burera. Ndumva ari imihanda nk’itatu”.

Uyu muyobozi anasaba ko abantu bose bajya babona baciwe amafaranga adahuje n’ibiciro byagenwe bajya babibabwira kugira ngo bikemurwe.

Naho ku bijyanye n’umuhanda Huye-Kigali bivugwa ko amafaranga atangwa ku matike arenze ayari akwiye gutangwa ugereranyije n’ibirometero biri hagati ya gare ya Huye n’iya Nyabugogo, abashinzwe kugena ibiciro muri RURA bavuga ko bazareba niba ibivugwa ari byo, hanyuma bigakosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nyabugongo Rusizi District
Nigute ibiciro bimez

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Iki ni ikibazo kiri mu nshingano za rura yakabaye igikurikirana, ariko kuko n’ubundi ibi biciro byavuguruwe rura itabishaka, ntabwo izigera ibikurikirana. Ahubwo twongere twisabire ministre w’intebe yongere acyebure iyi rura yigize akaraha kajya he? Cg niba nyakubahwa President wa Republican ariwe bazumvira nawe natuvuganire! Mbona we iyo avuze 1 bumva 2 bagahita bashyira mu bikorwa ibyo avuze.

K yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Rwose hari henshi cyane ibiciro bishya byashyizweho na RURA bidakurikiza. Na Huye-Gakoma byakagombye kuba twishyura 1000frw ariko twishyura 1500frw. Rwose mutuvuganire natwe babikosore rwose.

Theos yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Na MAMBA HUYE MUTUBARIZE TWARARENGANYE RWOSE

Ghbbnnn yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Na MAMBA HUYE MUTUBARIZE TWARARENGANYE RWOSE

Ghbbnnn yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Na MAMBA HUYE MUTUBARIZE TWARARENGANYE RWOSE

Ghbbnnn yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ndashimira abantu bose bari gukora ubuvugizi kuri ikikibazo Cy ibiciro by ingendo bihanitse bijya mukarere ka Nyaruguru mukomeze mudukorere ubuvugizi rwose kuko aka nako nakarengane pe mbona rura yarakomeje kuduheza kucyizere pe kd atari ibintu bigoranye nge mbona haba harimo no kwirengagiza inyungu za rubanda rugufi barengera izabakize

Rukundo yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

huye kibeho ndago munini rwose nibadufashe bikemuke kuko barikutwiba .

murakoze

wx yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ibyo bintu nabyibajije kera, nkora na tweet kunkuru ibivugaho kuri Kigali to day! Rwose ni babikosore, ubwo x ayo 1200 yo aturuka hehe knd ko rura yemeje 860 Huye munini

Phanuel yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Badukemurire ikibazo cy’ibiciro no mukarere ka Gisagara kuko ibyubahizizwa ni Huye ndora gusa

[email protected] yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka