Urugendo Huye-Kigali rwashyizwe ku 2,560Frws, Kibeho-Huye rushyirwa kuri 630Frws
Nyuma y’uko hari abagaragaje ko hari aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibeshye mu kugena ibiciro by’ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.

Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.
Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n’igiciro cy’amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.
Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.
Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n’ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w’ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry’ibiciro ritagendera ku mubare w’ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y’imihanda ndetse n’uko ahantu hagendwa.
I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.
Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali, kimwe n’ibindi byakosowe na RURA, biratangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020.
Ohereza igitekerezo
|
Mutubarize nyamata- ruhuha naho baraduhenda 900f nimenshi
Mutubarize Musha -huye baraturiramo rwose twakishyuye 500 na mirongo nimba bagendera kuri byabiciro 21frw kuri kilometre.
Murakoze cyane kutugezaho ibibiciro byingendo ndi ihuye rwose ibindi none x ihuye nyanza nangahe nabyo mutubwire
RURA inatabare abaturage bo mumurenge wa Mamba kuko barikwishyuzwa 1500Frw kdi kubiciro yasohoye ari 900Frw
Nukuri mwarakoze.mutubarize gisagara nasave km zirimo
Kigali Huye turishimye cyaneee mwakoze rura
Kigali Huye turishimye cyaneee mwakoze rura
Kigali Huye turishimye cyaneee mwakoze rura
Murakoze mwakomeza kutubariza huye cyahinda ho Ni igihumbi magatatu nimisago Kandi niho hafi ya munini ikindi kuva ndago- cyahinda nahantu hato cyane Kandi bahishyuza 500 twifuzaga ko byibuze abaye menshi atarenga 300 murakoze kuza kumbariza.
Karongi rubengera twishyuzwa 500 kandi mwarashyizeho 340
Karongi rubengera batwishyuza 500kandi mwarashyizeho 340 n,abaviramo munsi kuri arret yo mu kayenzi bakishyura 500 mudukorere ubuvugizi
Byarushaho kuba byiza ingendo muri Kigali umuntu agiye yishyura amafaranga angana nurugendo yakoze.bakareka kujya bishyuza abantu urugendo rwose kugeza aho imodoka irurangiza kd umuntu asigara hafi.