Uruganda Volkswagen rwashyize ku isoko ry’u Rwanda imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyerekaniwemo imodoka za Volkswagen zikoreshwa n’amashanyarazi.

Izo modoka zitwa e-Golf zakozwe n’uruganda rwa Volkswagen ku bufatanye n’ikigo cyitwa Siemens.

Umuhango wo kumurika iyo modoka witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente. Imodoka enye z’ubwo bwoko zashyizwe ku isoko mu Rwanda. Uruganda rwa Volkswagen rufite icyicaro i Kigali ahitwa i Masoro mu gace kagenewe inganda. Aho urwo ruganda ruherereye hari n’ahantu hateguwe cyangwa se sitasiyo yifashishwa mu gushyira umuriro w’amashanyarazi muri izo modoka.

Biteganyijwe ko umubare w’izo modoka ku isoko ryo mu Rwanda uziyongera mu gihe cya vuba ukagera ku modoka 20. Biteganyijwe kandi ko ku ikubitiro mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hazashyirwaho ahandi hantu 15 habugenewe ho gushyirishamo umuriro muri izo modoka.

Imodoka yashyizwemo umuriro wuzuye ishobora kuwugenderaho ahareshya n’ibirometero 230, ni ukuvuga ko umukozi wa Leta mu mujyi wa Kigali ashobora kuwugenderaho mu gihe cy’icyumweru ajya, ava no ku kazi.

U Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere. Imodoka za Volkswagen zitangijwe mu Rwanda nyuma y’igihe gito ni ukuvuga mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, hatangijwe na moto zikoreshwa n’amashanyarazi z’ikigo cyitwa Safi Ltd.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko muri Kamena uyu mwaka mu ihuriro ryitwa ‘Meet the President’ yabwiye urwo rubyiruko kwitegura impinduka, aho moto zikoresha ibikomoka kuri Peteroli zigiye gusimburwa n’izikoresha ingufu zitangiza ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nones komwatanze inkuru nziza gutya mukaba mutasizeho ibiciro zizaba zihagase nones biteganyijwe ikigali gusa muntara ko ntacyo mwabivuzeho,byari byiza kuriyo nkuru mwatugejejeho

christian yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka