Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye

Uruganda rwa Skol rwenga inzoga zitandukanye, rugatunganya n’amazi meza yo kunywa, rwafashije imiryango ikennye iruturiye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Umuhango wo gutanga mituweli 2020-21 wabaye mu mwaka wa 2020
Umuhango wo gutanga mituweli 2020-21 wabaye mu mwaka wa 2020

Ibyo Uruganda rwa Skol rwabikoze mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage baturanye na rwo batishoboye babishyurira ubwisungane mu kwivuza ’Mitiweri’ mu mwaka wa 2021-2022.

Buri mwaka, Sosiyete ya Skol yishyura ’Mitiweri’ zigera ku 1.350, izishyurira imiryango ikennye idashobora kuziyishyurira no kubona serivisi z’ubuvuzi itabonye ubufasha.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol, yavuze ko urwo ruganda rutazanywe no gukorera amafaranga gusa ahubwo ngo rufasha no mu kuzamura imibereho myiza y’abaturanyi.

Yagize ati "Skol ntabwo iri hano nka Sosiyete yaje gukorera amafaranga gusa, ahubwo ifite n’ inshingano zo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage. Kuva uru ruganda rwashingwa, rwakomeje gufasha no gushora imari mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage baturiye uruganda mu buryo butandukanye.

Ati “Abasaga 60% by’abakozi b’uruganda ni abaruturiye, twatanze imyenda y’ishuri (uniforms) ku banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Nzove, twatanze umuceri uhabwa abantu bashonje muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, n’ibindi. Twizera ko kugira ubuzima bwiza ari ikintu cy’ingenzi, kuko bituma abantu babasha gukora, bagatunga imiryango yabo, ndetse bakagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka