Uruganda rwa ‘Rutsiro Honey Ltd’ rugiye gukora divayi zishingiye ku buki

Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.

Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa
Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa

Ubuki urwo ruganda rutunganya ni umwimerere kandi bwujuje ubuziranenge kuko bwahawe ikirango (S-Mark) gitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB).

Ubuki bwa Rutsiro Honey buri mu buki buva mu Rwanda mu mashyamba ya Mukura na Gishwati, bukunzwe ku isoko mpuzamahanga, bikaba byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurika ubwo buki cyabaye ku ya 3 Nzeri 2021.

Marie Chantal Nyirakamineza, umuyobozi wa Rutsiro Honey Ltd, avuga ko uruganda rwatangiye muri 2018 bafite umuvuduko wa 3% by’umusaruro uruganda rugomba gukora, ariko ubu bageze kuri 17% kandi bizeye gukomeza kongera umusaruro mu bwiza n’ubwinshi bw’ibyo rukora.

Uruganda rwa Rutsiro Honey Ltd ni rumwe mu nganda Leta yashyizeho muri gahunda y’Uruganda Iwacu, hagamijwe kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu Karere runaka.

Urwo ruganda rukorana n’ihuriro ry’amakoperative (UNICOAPIGI) rigizwe n’amakoperative atanu y’abavumvu bororera inzuki mu gace k’amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati.

Hakizimana Jean Damascène, Umuyobozi w’iryo huriro ry’amakoperative avuga ko kubona uruganda rutunganya ubuki, byatumye abavumvu biteza imbere.

Agira ati "Mbere twasaruraga ubuki tukabubika mu bibindi, tukirirwa tubuzererana, ariko twabonye uruganda rwakira umusaruro wacu, bituma abavumvu biteza imbere. Twabonye imizinga ya kijyambere itanga umusaruro mwinshi bidufasha kwiteza imbere".

Hakizimana avuga ko binjiza amafanga ku buryo bifuza kugura n’uruganda rwa Gishwati Honey Ltd babonye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro n’abavumvu.

Ati "Kubona uru ruganda byatumye twinjiza amafaranga ndetse twasanze dufite ubushobozi bwo kuzarwegukana, bitewe n’ubwizigame dukura mu musaruro w’ubuvumvu."

Abavumvu basarura ubuki mu bihembwe kandi buri gihembwe babona ubuki bupima nibura hagati ya Toni 12 na Toni 15.

Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga
Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga

Uyu musaruro utuma uruganda rushobora gutunganya buri kwezi toni enye z’ubuki bucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda na mpuzamahanga.

Nyirakamineza avuga ko ubuki bwabo bumaze gukundwa ku isoko ryo mu Rwanda kubera ubuziranenge, yemeza ko bumaze no kumenyekana ku isoko mpuzamahanga.

Ati "Mu mazu y’ubucuruzi henshi mu Rwanda ubuki bwacu bumaze kumenyekana kandi burakunzwe kubera ubuziranenge, benshi babugura basanga ari bwiza. Ubuki ubu bwamaze kwemerwa ku masoko y’i Burayi, mu Bwongereza barabutwaye barapima basanga bwujuje ubuziranenge, mu Budage barabutwaye basanga bumeze neza ndetse no mu bihugu by’Abarabu barabukunze".

Ubuki bwa Gishwati na Mukura bwakirwa n’uruganda bubanza gupimwa hakarebwa ubuziranenge no kureba ko nta mwanda bufite, iyo bumaze gupimwa burayungururwa bugashyirwa mu bikombe byabugenewe.

Nyirakamineza avuga ko nta kindi bongera mu buki iyo babwakiriye uretse kubuvugurura kandi ibi bituma bwizerwa.

Benshi bibaza ku buki mu Rwanda kandi bakabushinja kubuvanga ibindi bibutubura.

Nyirakamineza ahamya ko nta muguzi urabishinja ubuki bwa Gishwati honey kuko bwamaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge ndetse bukaba burimo gukorwaho igenzura kugira ngo bwemerwe gucuruzwa muri Amerika.

Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko bashima ibikorwa bya Gishwati Honey, kuko ari uruganda bafashije mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda kandi biratanga umusaruro, avuga ko urwo ruganga rugiye no gutanga ibindi bicuruzwa birimo divayi ubwoko bune zikomoka ku buki.

Dr. Sekomo avuga ko uretse uruganda rwa Rutsiro Honey, hari izindi nganda na zo bafasha kandi zitanga umusaruro zirimo uruganda rwa Nyabihu rutunganya umusaruro ukomoka ku birayi, hamwe n’uruganda rwa Rwamagana rukora inzoga y’ibitoki.

Ubuyobozi bwa Rutsiro Honey butangaza ko umwaka wa 2021 uzarangira barashyize divayi ubwoko bune ku isoko, harimo ikozwe mu buki (Honey Wine) ikozwe mu buki na Tangawizi (Honey and ginger Wine).

Hari kandi Divayi ikozwe mu buki n’amatunda (Honey and Passion Wine) na Divayi yo mu buki n’inanasi (Honey and Pineapple wine).

Kongera ubwoko bw’ibicuruzwa ngo bikazafasha abatuye Akarere bakora umwuga w’ubuvumvu ariko bigafasha n’abasura pariki ya Gishwati na Mukura, kuko hazanatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvumvu.

Nyirakamineza agira ati "Abasura iyi pariki basura n’ibikorwa byacu by’ubuvumvu kandi buri wese yishimira gutwara ubuki bwa Gishwati".

Ubuki bw’u Rwanda bwemewe kujya gucuruzwa ku mugabane w’u Burayi harimo, ubuki bwa Gishwati, Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

Ibibazo bigaragazwa n’abavumvu ni icy’ihinduka ry’ikirere rigira ingaruka ku igabanuka ry’ubuki, itemwa ry’ibiti bituma hataboneka indabo, ikoreshwa ry’imiti yica udusimba mu buhinzi ikica inzuki.

Kuri iki kibazo cyo gukoresha imiti yica udukoko abavumvu basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku miti ikoreshwa mu kwica udukoko, na ho ku igabanuka ry’ibiti bitanga indabo hakarebwa uburyo hongerwa ibiti bizitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye cyane, mugerageze rwose ubwo buki bukomeze ubuziranenge wenda n’abandi batumajije ubuvanze n’isukari, imineke... Bacika! Courage

Kanyoni yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka