Uruganda rwa Kigali Foam rwafashwe n’inkongi rurakongoka
Uruganda rwa Kigali Foam ruherereye i Gikondo rukora za matela, rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka ariko ntihagira uhitanwa n’iyo mpanuka.
Ahagana mu ma saa 18h15 yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23/04/2012, niho iyo inkongi itamenyekanye icyayiteye yazamutse muri matela zikorerwa muri uru ruganda, rukorera mu gipangu kimwe n’uruganda rwa Volta Super, nk’uko umwe mu bahakora watabaye rugikubita yabitangaje.
Yagize ati: “Twagiye kubona tubona inkongi y’umuriro iri guturuka mu ruganda. Mu gihe abandi birukaga bahunga umuriro, njye nahise njya kuzimya amashanyarazi kugira ngo n’ahandi hadafatwa”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko iyo bagenzi be badatabara ngo bimure ingunguru zari zuzuyemo imiti ikoreshwa muri urwo ruganda cyangwa ntanakupe amashanyarazi, impanuka yari kugera no zindi nzu bifatanye.
Mu minota mike Ingabo na Polisi zahise zihagera, ibimodoka bizimya umuriro bya Polisi n’ibyo ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe bisimburana kuzana amazi iyo kuzimya inkongi yari ifite ubukana.
Supt. Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yatangaje ko nta muntu waba wahitanywe n’iyo nkongi. Yongeraho ko bazimije umuriro utaragera ku ruganda rwa Volta Super n’izindi ngo zituye muri icyo gipangu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|