Uruganda rwa CIMERWA rwatanze sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe n’ibiza

Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Sima izifashishwa mu kubakira imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.

Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, imifuka 2,100 ya sima nyarwanda ikorwa n’Uruganda rwa CIMERWA, yari ipakiwe mu makamyo ya rutura atatu, yagejejwe mu bubiko bukusanyirizwaho bimwe mu byifashishwa mu butabazi buri guhabwa imiryango iheruka kugerwaho n’ingaruka z’ibiza.

Umuyobozi wa CIMERWA Plc, James Oduor(wambaye ikoti n'ishati by'ubururu) avuga ko mu ntego bafite harimo no gushyigikira iterambere rirambye ry'abaturage barimo n'abagizweho ingaruka n'ibiza
Umuyobozi wa CIMERWA Plc, James Oduor(wambaye ikoti n’ishati by’ubururu) avuga ko mu ntego bafite harimo no gushyigikira iterambere rirambye ry’abaturage barimo n’abagizweho ingaruka n’ibiza

James Oduor, Umuyobozi mukuru wa CIMERWA Plc, avuga ko nyuma yo gukorwa ku mutima n’ingaruka z’ibiza biheruka kuba bigashegesha abaturage, aho bamwe byabahitanye abandi bikabasiga iheruheru, bahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda yo kongera kubatuza heza.

Yagize ati: “Mbere ya byose navuga ko twifatanyije mu kababaro n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’ibiza ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Uruganda rwa CIMERWA tukimara kumenya ako kaga kagwiririye u Rwanda, byaratubabaje, bidukora ku mutima, biduha umukoro wo kureba icyo twakora ngo dutange umusanzu wacu mu kunganira iyo miryango by’umwihariko idafite aho gukinga umusaya muri ibi bihe bitayoroheye”.

Akomeza agira ati: “Ibihe u Rwanda rwinjiyemo nyuma y’ibiza biheruka kuba, biradusaba guhuza imbaraga. By’umwihariko nk’uruganda CIMERWA rushyize imbere intego yo gushyigikira iterambere rirambye ry’u Rwanda, iyi iri mu mpamvu ikomeye dushingiraho twiyemeza kudasigara inyuma muri uru rugamba rwo gushyigikira imibereho y’abagizweho ingaruka n’ibiza”.

Adalbert Rukebanuka, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukumira ibiza muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yavuze ko iyi nkunga ya Sima itanzwe n’Uruganda rwa CIMERWA ifite akamaro kanini.

Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe gukumira ibiza, Adalbert Rukebanuka (wambaye ishati y'umukara), yashimiye bayobozi ba CIMERWA, agaragaza ko Sima yatanzwe n'uruganda rwa Cinema ari ingirakamaro mu rugamba Leta irimo rwo gutuza abaturage ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe gukumira ibiza, Adalbert Rukebanuka (wambaye ishati y’umukara), yashimiye bayobozi ba CIMERWA, agaragaza ko Sima yatanzwe n’uruganda rwa Cinema ari ingirakamaro mu rugamba Leta irimo rwo gutuza abaturage ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga

Yagize ati: “Nk’uko mubizi no mu Kinyarwanda bavuga ko inshuti uyibona mu byago! CIMERWA yagize neza gukora ubutabazi bwihuse binyuze mu gushyigikira gahunda ya Leta yo gutangira kubakira abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza, aho duteganya ko aho bari batuye mu manegeka batazongera gusubirayo. Twihaye intego yo kubakira imiryango inzu zikomeye kandi ahantu heza batazongera kugerwaho n’ibiza; iyi sima rero tugasanga ari umusanzu ukomeye muri iyo gahunda twitegura gutangira mu gihe gito kiri imbere”.

Imiryango isaga gato ibihumbi bitandatu ni yo yasenyewe n’ibiza biheruka kwibasira by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru.

Kuri ubu haracyegeranywa imibare nyayo y’abagituye mu manegeka ari nako MINEMA n’izindi nzego bafatanya, zikomeje gushaka ibibanza byo kubakamo inzu zirambye zo gutuzamo imiryango yugarijwe n’ingaruka z’ibiza.

Ntiharamenyekana umubare nyawo wa sima ikenewe muri iyo gahunda kuko imibare icyegeranywa, gusa ariko Rukebanuka avuga ko sima ikenewe ari nyinshi.

Imifuka ya sima uru ruganda rwa CIMERWA rutanze uko ari 2,100 yiyongereye ku yindi 1,280 MINEMA yaherukaga guhabwa n’uruganda rutunganya sima rwitwa Twiga Cement rwo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka