Uruganda rw’ikigage ruratangira igerageza muri Mata 2020

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikigage mu Karere ka Kamonyi, buratangaza ko igerageza rya mbere ku kwenga ikigage rizatangirana n’ukwezi kwa Mata naho gucuruza bikaba byatangirana na Gicurasi uyu mwaka wa 2020.

Iyi ni imashini isukura icupa mbere yo gushyiramo ikigage
Iyi ni imashini isukura icupa mbere yo gushyiramo ikigage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo bugaragaza ko kuba nta masaka yateganyijwe uruganda ruzatangiriraho gukora nta mpungenge byatera, kuko mu ntara hari abasanzwe bayahinga kandi ashobora noneho guhingwa ku bwinshi.

Uruganda rutunganya ikigage rwubatse muri Bishenyi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, rukaba ruhuriweho na Sosiyete y’ishoramari y’Intara y’Amajyepfo igizwe n’abikorera bo muri iyo ntara n’uturere twayo yitwa SPIC.

Imashini zoza, zikanafunga amacupa zarangije gushyirwa mu myanya yazo imbere mu ruganda, ibitariro bikoze mu byuma bya aluminiyumu (alminium) na byo byashyizwemo, amazi n’amashanyarazi birimo, hanze imirimo yo gusoza iracyakomeje no kurangiza amasuku ya nyuma.

Umuyobozi w’uruganda Mubirigi Paul, ahamya ko imirimo yo kurangiza kurwubaka igeze kuri 95%, kandi ko mu kwezi kwa Mata hazasohoka ikigage cya mbere mu igerageza mbere yo kucyohereza ku isoko.

Imashini isuka ikigage mu icupa
Imashini isuka ikigage mu icupa

Agira ati “Mbere yo gushaka amasaka menshi tuzabanza tugerageze amoko yayo atandukanye, kugira ngo tumenye ayo dukoresha. Ni yo mpamvu tuzabanza gukora igerageza ngo tuzabashe guha abakiriya bacu ibibanogeye”.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko ikigage kizajya cyengwa mu buryo bubiri, ku buryo abanywa igisembuye bazaba bafite igitariro cyabo n’abanywa ubushera bakagira icyabo.

Ikigage kandi ngo kizengwa nk’uko ibindi bisanzwe byengwa mu Rwanda, ni ukuvuga ko amasaka azajya yinikwa, bakayasereka n’ivu, akamera bakayanika bakayasya, hagakurikiraho n’indi mirimo irimo no kugifunga mu icupa, gusa akarusho kikaba kizaba cyujuje ubuziranenge ari na cyo cyatumye batekereza kubaka uruganda.

Umuyobozi w’uruganda Mubirigi Paul, asobanura ko ibiciro bitazaba bikanganye, kuko icupa rya Cl 50 rizaba rigura hagati y’amafaranga 300 na 400 y’u rwanda, kandi ko ku bashaka ibindi bipimo na byo ngo byatekerejweho.

Imashini ihererekanya amacupa
Imashini ihererekanya amacupa

Agira ati “Tuzaba ducuruza mu buryo bubiri, abatazagura ikiri mu macupa tuzabashyiriraho utugunguru twabugenewe aho kizajya gicururizwa ku buryo utapfa kwinjizamo ikindi kintu, noneho bajye bajya gusengera ikigage bashaka nigishira tugakureyo tuhashyire akandi”.

Kuba uruganda rugiye gutangira imirimo yarwo nta masaka cyangwa ubuso runaka ahinzeho, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi busobanura ko nta mpungenge biteye kuko amasaka asanzwe yera mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko nyuma yo kugaragaza amasaka aryoshye uruganda ruzakoresha, hazashakwa imbuto ayo masaka agahingwa ku bwinshi kuko noneho abaturage bazaba bayabonera isoko.

Avuga kandi ko no mu bindi bice by’igihugu amasaka ahera ku buryo bashobora kuyagura yo cyangwa uruganda rugakorana n’abahinzi baho, bityo uruganda rukabona umusaruro wo gutunganya.

Amasaka ashobora kongera guhabwa agaciro mu Karere ka Kamonyi
Amasaka ashobora kongera guhabwa agaciro mu Karere ka Kamonyi

Agira ati “Nyuma yo kugerageza abahinzi bacu mu makoperative bashobora noneho guhabwa imbuto y’amasaka izaba ikenewe bakadufasha kuyahinga, ariko uruganda rushobora no kwifashisha abaturanyi bacu bo mu Majyaruguru bazi gutunganya ikigage kandi beza amasaka bagakorana”.

Uruganda rutunganya ikigage rwatangiye kubakwa muri 2017 rukaba rwaragombaga gutangira gukora mu mwaka ushize wa 2019.

Ni uruganda ruzuzura rutwaye asaga miliyali y’amafaranga y’u Rwanda. Akarere ka Kamonyi konyine kashoyemo asaga miliyoni 100. Ibikoresho byose byatwaye asaga miliyoni 900.

Nirutangira gukora, abakozi beranga 20 barimo abenga ikigage n’abakora indi mirimo ni bo bazatangirana na rwo, bikaba biteganyijwe ko bigaragaye ko ikigage gikenewe cyane, imirimo y’uruganda yanakwirakwizwa mu tundi turere kugira ngo abagikeneye bakibone hafi kandi kidahenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kugeza Ubu amasaka twari dukeneye ikinyobwa azabyara kitari urwagwa gusa n’ibindi bya gakondo

NIYIBIZI daniel yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Nibyiza,ariko hazibandwe kukudahindura umwimerere wacyo, ahubwo hitabwe kwisuku kdi birashoboka.amagara yabantu nibwo bukungu ,mushore imari mwita kukubungabunga amagara/ubuzima bwabakiriya.consumers protection as key of your business

Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Yes of course ikigage preservation yacyo iragoranye cyane Mugihe utahinduye grain mo malt, Ariko ubushakashatsi Vermeer ko gishobora kumara amezi2 hifashishijwe ibimera nka molinga.

Misigaro yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Uyu mushinga ni mwiza rwose.
Gusa abo bahanga ntibazavangire abakunzi b’ikigage ngo bagitekinike, bazatange ikigage cy’umwimerere.
Ntibagire ngo kandi bizaborohera kuko stabilisation y’ikigage iruhije cyane bitewe n’uko amasaka akungahaye cyane kubitera ingufu (metabolism energy/Calories) kuko ari kugipimo kiri hejuru ugereranije na orge ifite umumero/malt, ari nayo ikunze gukoreshwa benga inzoga z’amafuro(bières).
Ibyo bititondewe mu kuzipfundikira, amacupa araturagurika umusaruro ukaba muto kubera ibyo mvuze haruguru.

Eddie yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ahubwo aba bashoramari bakwiye kukugeraho ukabagira inama, kuko ndumva ubifitemo ubumenyi. Ntekereza ko mwembi mwabyungukiramo

hello yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka