Uruganda rw’amazi rwa Nzove rugiye kongererwa ubushobozi

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.

Uruganda rw'amazi rwa Nzove rugiye kongererwa ubushobozi
Uruganda rw’amazi rwa Nzove rugiye kongererwa ubushobozi

Prof Munyaneza Omar uyobora WASAC, yabisubije ubwo yari abajijwe impamvu uru ruganda rutabasha gutunganya ingano y’amazi ahagije ngo agezwe ku baturage, cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Prof Munyaneza yavuze ko uruganda rw’amazi rwa Nzove ubu rutunganya metero kibe ibihumbi 10 ku munsi, nyamara rukwiye gutanga ibihumbi 25.

Yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Nzove, ugomba kurangira bitarenze mu 2028.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko inganda 11 zitunganya amazi zikora ku rugero rwa 86%, mu gihe 12 zikora ku rugero ruri hagati ya 27% na 77% by’ubushobozi bwazo.

Uruganda rwa Nzove
Uruganda rwa Nzove

Uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, kuko ariyo yatanze amafaranga angana na Miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika.

Ati “Uru ruganda nirumara gutunganywa neza ruzongera amazi mu Mujyi wa Kigali, kuko ahari ubu twavuga ko adahagije kuko aturuka mu nganda zitunganya amazi za Nzove zitanga metero kibe ibihumbi 86 ku munsi.

Prof Munyaneza avuga ko inyigo yakozwe mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko kugira ngo abantu babone amazi bagombye kuba bafite, hagombye kuboneka metero kibe ibihumbi 140 ku munsi. Uru ruganda rwa Nzove nirutunganywa rubaba rwitezweho kongera ingano y’ayo mazi muri Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka