Urugaga rw’abikorera rwiteze ubuvugizi burushijeho kuri Komite izatorwa muri uku kwezi
Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) rwatangaje ko mu gihugu hose hitezwe amatora y’abayobozi barwo bashya kuva tariki 07-28/11/2014, abazatorwa bagasabwa kuzarushaho gukorera ubuvugizi abanyamuryango, nk’uko byasabwe na Perezida wa PSF usanzweho, Benjamin Gasamagera.
Gasamagera yavuze ko mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu buyoborwa n’abikorera hagomba imbaraga nyinshi za komite izatorwa mu gukorera ubuvugizi abanyamuryango, kubamenyesha amategeko abashyirirwaho n’amahirwe bafite, kubafasha kureba uburyo ahandi bacuruza no kuzamura imyumvire mu ikorwa ry’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Gasamagera yagize ati “Twe nk’abikorera twiteze ubuvugizi burushijeho kuri Komite zizatorwa guhera ku rwego rw’imirenge kugeza ku rwego rw’igihugu, ubwo buvugizi bukaba bugomba gukorwa vuba bikarangira; nta kintu kibabaza nko kuvugira umuntu uri mu kuri ariko bigatinda”.

Abayobozi nshingwabikorwa ba PSF na Perezida wayo, batangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 05/11/2014 ko abapfobya akamaro bafitiye abanyamuryango b’uburugaga ngo baba batazi inyungu bakuramo.
“Hari umucuruzi utibuka ko Leta yubatse umuhanda wa kaburimbo unyuzwa imbere ye kubera twebwe; ubu turishimira ko nta kureka gucuruza abantu bafunga imiryango bya buri kanya, aho baba basabwa kwitabira inama zitandukanye”, nk’uko byashimangiwe na Yvette Mukarwema ushinzwe ibikorwa bya PSF.
Muri manda y’imyaka itatu, komite igiye gucyura igihe inishimira ko ngo PSF igenda igera ku rwego rwo kwigenzura, kandi ko ubuvugizi yagiye ikora ngo bwageze kuri byinshi birimo guhinduka kw’amategeko agenga imisoro, gutangiza ubucuruzi ngo byaroroshye, hashyizweho ishyirahamwe ry’abamenyeshwa ibicuruzwa kuri duwane biva mu nshingano za Leta, ndetse abikorera benshi bakaba barushaho kwishyira hamwe.

Abikorera bose batora komite zibahagarariye guhera ku rwego rw’umurenge, nyuma abatowe akaba ari bo babahagararira mu matora aba ku rwego rw’akarere, abatowe mu karere nabo bakitoramo ababayobora ku rwego rw’intara urw’intara; aho komite igomba kuba igizwe na Perezida, ba visi Perezida babiri, abajyanama ndetse na komite y’inyangamugayo ishinzwe ubukemurampaka (iri ku rwego rw’akarere).
Ubuyobozi bwa PSF ku rwego rw’Igihugu butorwa n’abayoboye abandi ku rwego rw’intara hamwe na Komite nshingwabikorwa, bakaba aribo bitoramo Perezida w’Urugaga n’abayobozi nshingwabikorwa bitwa Chamber of PSF. Uru rugaga rusaba abanyamuryango barwo bose kwitabira amatora y’ababahagariye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwaduha itegeko rireba abikorera