Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwateguye imurikagurisha ridasanzwe

Kuva tariki ya 8 kugera tariki ya 18 Ukuboza 2022 i Kigali hagiye kubera imurikagurisha ridasanzwe rigenewe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Walter Hunde Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko iri murikabikorwa bariteguye bagamije gufasha abaturage kwegerezwa ibicuruzwa no gufasha abacuruzi kumenyekanisha ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda).

Bimwe mu bizamurikirwamo harimo ibikoresho bisanzwe byo mu rugo, imyambaro, aho abana bidagadurira ndetse nahatangirwa serivise za Leta n’iz’ibigo byigenga.
Ati “Iri murikagurisha twariteguye kugira ngo abanyarwanda bazahahe bahendukiwe ndetse n’ibivuye mu mahanga babibone hafi yabo kandi badahenzwe”.

Iri murikagurisha rizabera i Gikondo aho risanzwe ribera ndetse abazaryitabira batangiye kubaka aho bazakorera hatandukanye kugirango bazitabire ku gihe.

Ngabitsinze Evode ari mu bazitabira iri murikagurisha aho azajyanamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, avuga ko ibikorwa nk’ibi bibafasha kugaruza igihombo bahuye nacyo mu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye badakora neza uko bikwiye.

Umujyi wa Kigali nawo uzitabira iri murikabikorwa hazatangirwamo na serivisi zigendanye n’ubutaka harimo gukora ihererekanya hagati y’abaguze, gutanga ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka.

Hataganyijwe ko abazitabira iri murikagurisha bazaturuka mu bihugu 11 bakazaba ari abantu basaga 400 bazaba bari mu bikorwa by’ubucuruzi muri iri murikagurisha.

Ni kunshuro ya mbere habaye imurikagurisha mu gihe cy’imisni mikuru ya Noheli na Bonane, hagamijwe gufasha abantu kwinjira muri iyi minsi mikuru boroherejwe guhaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka