Urubyiruko rwo muri CEPGL ruraganira uburyo bwo kwimakaza amahoro n’amajyambere

Urubyiruko rwo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuje u Rwanda, u Burundi na Congo-Kinshasa barigira hamwe uburyo bakwimakaza amahoro n’amajyambere mu bihugu byabo bagamije gushyira hamwe aho kwitabira imitwe yitwaza intwaro.

Abateraniye muri ayo mahugurwa bazigishwa kwikuramo ubwoba bukoresha umuntu ibyo atatekereje hamwe no kwigishwa kwizigamira no gukora imishinga mito kugira ngo urubyiruko rwihangire imirimo.

Nk’uko uru rubyiruko rubyitangariza ngo guhurizwa hamwe ni intwaro yo gutsinda amacakubiri akunze kuranga abanyagihugu. Umunyarwanda akwiye kumva ko ari umuvandimwe w’Umunyekongo n’Umurundi kandi bagakorera hamwe bagashobora kuganira ku byabateza imbere.

Bavuga ko ibibazo by’umutekano muke muri Congo bidakwiye ko urubyiruko rubigenderamo rwinjizwa mu mitwe yitwaza intwaro ahubwo rwagombye gusaba ibihugu kugarura ubumwe bagashobora kwiteza imbere.

Nyuma yo kuganira ku byubaka ubumwe, uru rubyiruko rushima ibikorwa by’amajyambere rwigishwa iyo ruhurijwe hamwe birimo gukora imishinga, kwizigamira hamwe no gukora ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Urubyiruko rutegura ibiti rugomba kuzatera mu gihe cy'ibyumweru bitatu.
Urubyiruko rutegura ibiti rugomba kuzatera mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Mu karere ka Rubavu aho uru rubyiruko ruri ruteganyijwe kuzasura inganda, gutera ingemwe z’ibiti ibihumbi 20, kwigishwa kurwanya ibiyobyabwenge, kwiga k’uburenganzira bw’umwana n’ibindi biteza imbere aho bazakorera mu byumweru bitatu bazahamara.

Iyi gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko rwigishwa kwimakaza amahoro n’iterambere isanzwe itegurwa na CEPGL ariko igashyirwa mu bikorwa n’amashyirahamwe abisaba akabitsindira avuye mu bihugu uyu muryango ukoreramo.

Uyu mwaka ibi bikorwa byateguwe n’ishyirahamwe Umuseke rikorera mu Rwanda ribitewemo inkunga na cooperation francaise.

Uwimana Jacqueline ukuriye umuseke yemeza ko ibikorwa bihuje uru rubyiruko bizatuma rukorera hamwe ruganire ku bibazo byugarije akarere babishakira ibisubizo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka