Urubyiruko rwo mu mugi wa Kigali ruzakora urugendo nyobokamana rw’Igisibo

Urubyiruko rwa Kiliziya Gatulika mu mujyi wa Kigali ruri kwitegura urugendo rutagatifu bazakora ku cyumweru tariki 24/03/2013 mu mujyi wa Kigali, aho bazaba bazirikana igisibo Abakirisitu Gatulika barimo ngo bakazakora urugendo rutagatifu rw’igisibo n’amaguru basingiza Imana kandi basenga.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Arikidiyosezi (Archidiocese) ya Kigali, Jean Louis Hakizimana bita Dodi yabwiye Kigali Today ko ngo urwo rugendo ruba buri mwaka, urubyiruko rw’abakirisitu rugakora urugendo rwo gusenga no kuzirikana ku bubabare bwa Yezu Kristo yagize igihe yapfiraga abamwemera.

Urubyiruko rwitabiriye urugendo rutagatifu ngo ruboneraho gusengera hamwe no gusangira ubuzima.
Urubyiruko rwitabiriye urugendo rutagatifu ngo ruboneraho gusengera hamwe no gusangira ubuzima.

Uyu muhuzabikorwa w’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko ngo urugendo nk’uru rufasha urubyiruko kugendera ku murongo ubereye umukirisitu kandi ngo bigirira n’abandi bantu akamaro. Agira ati: “Iyo urubyiruko rusenga, rukora neza kandi rukanakura neza. Icyo gihe igihugu cyose bikigirira akamaro kuko igihugu gifite urubyiruko ruzima nta cyakibuza kugira amahoro n’iterambere rirambye...”

Uru rubyiruko ruzaba ruvuye muri paruwasi icyenda zo mu mugi wa Kigali, paruwasi za Kicukiro, Remera, Gikondo, Kacyiru, Kabuye, Cyahafi, Ste Famille, St Michel na Nyamirambo.
Uru rugendo ariko ngo ntiruheza kuko n’abatari Abagatulika bashobora kurwitabira bagafatanya na bagenzi babo kuzirikana ku nzira y’umusaraba yaviriyemo abemera Yezu umukiro no gucungurwa.

Bwana Hakizimana ati: “N’ubwo ari urugendo rwateguwe na Kiriziya Gatulika ntiruheza. Urubyiruko rwose rwaba rwumva rwifuza gufatanya n’abandi gusenga ruratumiwe... Tuzahagurukira kuri paruwasi ya Kicukiro ku mashuri abanza saa moya n’igice za mugitondo (7h30) tugana muri Centrale ya Gahanga, urugendo rukazasozwa n’igitambo cya Misa i Gahanga.”

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, Jean Louis Hakizimana.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, Jean Louis Hakizimana.

Ngo muri uru rugendo hazabaho inzira y’umusaraba, kuvuga ishapure, igitambo cya misa ndetse n’ibindi bitandukanye bizabafasha gusenga. Uru rugendo kandi ruri mu rwego rw’iyogezabutumwa nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ngo: “Nimugende mwigishe amahanga yose.”

Ibyo abazitabira uru rugendo basabwa kwitwaza harimo ngo amashami, Ishapure, Igitabo cy’umukristu, Umutaka, Ikarita ya mitiweli (mutuelle) cyangwa ikindi cyangombwa cyo kwivurizaho, Furari y’urubyiruko (cyangwa iy’umuryango ubarizwamo), Icupa ry’amazi n’ituro ry’uwo munsi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka