Urubyiruko rwize rurasabwa kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza

Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza gufata iya mbere mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.

Ibi babisabwe tariki 07/03/2012 ubwo mu karere ka Nyanza hasozwaga amahugurwa y’umunsi umwe yahawe mu mashuli yisumbuye, kaminuza n’amashuli makuru.

Bose hamwe uko ari 62 bahuguwe ku mahame ya demokarasi, icyo demokarasi ubwayo isobanura n’isano ifitanye n’imiyoborere myiza.

Ayo mahugurwa yari agamije kugaragariza urubyiruko uruhare rufite mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza; nk’uko bitangazwa na Kansanga olive ushinzwe inyigisho z’uburere mbonera gihugu muri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Yabisobanuye atya: “Urubyiruko rwahuguwe ruzafasha abo ruhagarariye mu kubakangurira kwitabira amatora no kumenya guhitamo abayobozi beza”.

Urubyiruko rwahuguwe kuri demokarasi n'imiyoborere myiza
Urubyiruko rwahuguwe kuri demokarasi n’imiyoborere myiza

Si mu mashuli gusa urwo rubyiruko rusabwa gukangurira abantu ibijyanye no kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza ahubwo ruzafasha abantu bakuru barimo urubyiruko ruri hirya no hino mu midugudu kugira imyumvire imwe mu birebana n’ibyo bahuguwemo; nk’uko Kansanga Olive yakomeje abivuga.

Urwo rubyiruko rwasoje ayo mahugurwa rwiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo rwahuguwe no kumenyesha abandi amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza u Rwanda rugenderaho.

Amahugurwa nk’ayo yo gukangurira urubyiruko rwiga kugira uruhare mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora yabereye mu turere twose tw’igihugu tariki 07/03/2012.

Mu karere ka Nyanza, ayo mahugurwa yahuje urubyiruko ruhagarariye abandi mu mashuli yisumbuye yo muri ako karere hiyongereyeho urwo mu ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantitse rya Kigali ishami rya Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka