Urubyiruko rwipfusha ubusa rwiyicira ejo hazaza n’ah’Igihugu - Mayor Kayitare
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere yabitangarije mu Nteko rusange y’Urubyiruko, yahuje uruhagarariye abandi mu Mirenge 12 yose igize Akarere, aho yagaragaje ko iyo urubyiruko rwitwaye nabi habura uruyobora urundi mu bikorwa byiza, n’igihe cyo gufata inshingano cyagera ntirutange umusaruro, kuko iyo ukuze witwara nabi bidakunda kugororwa.
Meya Kayitare yavuze ko ubusanzwe abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, bakwiye kuba intangarugero ku bo bayobora, kandi kubera ko ruzavamo abayobozi rukwiye gukurana iryo shema ryo kuzayobora neza, ari na yo mpamvu hashyizweho urwo rwego.
Agira ati "Abayobozi turiho turakura duzasaza, ni yo mpamvu mukwiye kwitegura kuzadusimbura, tubashoramo imbaraga kugira ngo muzabashe kugira aho mugeza Igihugu muhereye aho tukigejeje. Niba rero wipfusha ubusa uri kwiyangiza ubwawe n’Igihugu muri rusange, nimureke kwipfusha ubusa kuko hari ingero z’abakora bakaba urugero ku bandi".

Urubyiruko rukora neza rugera kuri byinshi bitanga icyizere
Mukeshimana Onesphole witeje imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko yatangiye gukunda umurimo, aza kugera ku rwego rwo guhabwa inguzanyo ya Miliyoni eshanu akomeza gushora mu buhinzi, kugeza ubwo ageze ku musaruro ushimishije, kuko amaze kugura ubutaka yaguriraho ibikorwa bye.
Agira ati "Umushinga witwa Shora Neza wamfashije kubona iyo nguzanyo, ndacyari muto ariko maze kugira ingurube zirindwi zigiye kubwagura, naguze ubutaka ngura n’inzu yo guturamo byose mbikesha ubuhinzi n’ubworozi. Ndashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, kuko ubu ngeze ku kigero cyo kuba nakoresha abakozi 30 mu buhinzi bwanjye kandi nkabahemba".
Umwe mu bakomoka mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi, avuga ko itsinda ryabo rifite umushinga wo korora inkoko ku buryo basarura amagi 650 buri munsi, kandi banahawe igihembo cy’amafaranga Miliyoni n’igice ku rwego rw’Igihugu kubera gukora cyane.

Agira ati "Itsinda ryacu riri gufasha kurwanya imirire mibi, kuko buri cyumweru dutanga amagi ku bana bari mu irereo rya Horezo, kandi turagurisha amagi amasoko turayafite. Tumaze no gushyiraho umushinga wo korora ingurube, twatangiye no kubishishikariza abandi, ku buryo duhamya ko urubyiruko rukoze neza rwakunguka".
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Muhanga Ntirenganya Vedaste, avuga ko bagiye gukora ibishoboka bagakurikiza inama bagirwa n’Ubuyobozi, kugira ngo barusheho gukora ibikorwa bibateza imbere, haba mu iterambere ry’Ubukungu n’ibitekerezo.
Muri iyo Nteko rusange, hashimiwe amatsinda y’urubyiruko yiyemeje gukora akiteza imbere bahabwa kuva ku mafaranga ibihumbi 100 kugera ku bihimbi 300, ku buryo hari n’abatangiye gufata ibihembo ku rwego rw’Igihugu, birimo n’amafaranga agamije gukomeza guteza imbere imishinga yarwo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|