Urubyiruko rwiganjemo ab’i Kigali bakomeje gufatirwa i Rubavu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku itariki ya 02 n’iya 03 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 62, ni mugihe mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Mata 2021 mu mujyi wa Gisenyi na none hari hafatiwe abandi 76, abenshi ngo bakaba baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatwa banywa inzoga banabyina.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo muri aka Karere, bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, akaba ari muri ibyo bikorwa abo bafatiwemo nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko bariya bantu bose baba ari urubyiruko kandi abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bakajya kwinezeza mu Mujyi wa Gisenyi nk’uko byajyaga bigenda mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda. Ibi barabikora birengagije ko ubu binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo.

Yagize ati “Hari 22 bafashwe ku itariki ya 3 Gicurusi saa tanu, bafatiwe muri hoteli yitwa Elevent. Gufatwa kwabo bari barimo gucuranga imiziki isakuza cyane bibangamira abaturage batabaza Polisi. Abapolisi bagezeyo basanga bameze nk’abari mu birori banywa inzoga z’amoko yose, babyina mbese barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko ku itariki ya 02 Gicurasi 2021, mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe urubyiruko 40 na bo barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Avuga ko abo na bo umubare munini ari abari bavuye mu Mujyi wa Kigali, ni mu gihe mu ijoro rya tariki ya 30 Mata 2021 hari hafashwe urubyiruko 76, na bo bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi barimo gutembera gusa.

CIP Karekezi yagize ati “Ni byo umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugendwa ariko muri iki gihe harimo kugaragara urubyiruko rurimo kuva mu Mujyi wa Kigali bakaza ari amatsinda bagateranira mu mahoteli no mu mazu acuruza amacumbi (Lodges). Bose ntabwo baba bipimishije icyorezo cya Covid-19, nta n’ubwo baba bubahirije amabwiriza agenga ba mukerarugendo, nta cyakwizeza ko hatarimo abanduye iyo ndwara”.

Yakomeje asaba abantu kutirara bakibuka ko icyorezo ntaho cyagiye ndetse no mu Mujyi wa Gisenyi baba bajemo kirahari.

Yasabye abafite amacumbi mu mujyi wa Gisenyi kujya na bo bagenzura ko abantu bakiriye bubahiriza amabwiriza bahawe, yibutsa abafite utubari ko batemerewe kudufungura.

Ati “Ba nyiri amahoteli bagomba kujya babanza kureba ko abakiriya babo bipimishije icyorezo cya Covid-19 kandi banubahirize andi mabwiriza yose bahawe harimo kureba ko buri mukiriya yambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune n’ibindi”.

Yasabye abantu kuzirikana imbaraga igihugu gikoresha mu guhangana n’icyorezo hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage, bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu rugo ndetse na Guma mu Karere.

Yibutsa kandi abantu ko badahinduye imyumvire n’imyitwarire ibintu byakongera bikaba bibi bitewe n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, yakanguriye abaturage kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego za Leta ajyanye no kwirinda iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego ko batazigera bihanganira umuntu uwo ari we wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya icyo cyorezo.

Abo bantu barimo gufatirwa mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 hari itsinda ry’abaganga babapima icyorezo buri muntu akiyishyurira ku kiguzi cye. Babanza gushyirwa muri sitade bakibutswa amabwiriza yo kwirinda, nyuma inzego zibishinzwe zikabaca amande bagataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka