Urubyiruko rwibukijwe ko rugomba kuba ku isonga mu guteza imbere Afurika

Urubyiruko rwa Afurika rwibukijwe ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rufite ndetse n’ibimaze kugerwaho, rukaba ku isonga mu rugamba rwo guteza imbere uyu mugabane. Ibi byavugiwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa Summit riri kuba ku nshuro ya kane, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021.

Ubwo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2021 hafungurwaga ku mugaragaro iyi nama yabereye muri Ghana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, wari wahagarariye Perezida Paul KAGAME, yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye wa Afurika, bityo ko rugomba kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu by’uyu mugabane.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Afurika ifite ubutunzi mu ngeri zinyuranye, ariko ubutunzi buruta ubundi ifite ni urubyiruko. Urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi, imbaraga, ubumenyi n’impano, ndetse rufite umwanya mwiza wo kuba ku isonga mu guhindura uyu mugabane.”

“Kwihuza kw’ibihugu byateye intambwe ishimishije kurusha mbere, gushyiraho Isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu by’ingenzi twagezeho kuko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizagaragaza imbaraga nyazo za Afurika. Kwishyira hamwe kwa Afurika twifuza muri aya masezerano bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.”

Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry'urubyiruko
Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije urubyiruko rw’ubu ko rugomba gushingira ku bumenyi n’ubushobozi rufite maze rugaharanira iterambere rya Afurika binyuze mu guhanga ibishya, guhanga imirimo ndetse no gufatanya.

Yibukije abayobozi ba Afurika ko kugira ngo ive mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, hagomba kongera kurebwa uburyo baha umwanya n’ubushobozi urubyiruko ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr. Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Ghana na we yavuze ko igihe urubyiruko rwaba ruhawe amahirwe n’ubushobozi nta kabuza rwatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.

Inama ngarukamwaka ya YouthConnekt Africa ihuza urubyiruko ruvuye hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, abanyapolitiki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kuganira no gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka