Urubyiruko rwemeza ko rutoroherwa no gusura Ingoro Ndangamurage
Nubwo mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani ziri hirya no hino mu gihugu, bamwe mu rubyiruko bavuga ko batoroherwa no kuzisura, nka hamwe mu habitse amateka y’u Rwanda bashobora kwifashisha biyungura ubumenyi.

Urubyiruko rugaragaza ko kuba hari abadaturiye Ingoro ndangamurage, bibakoma mu nkokora mu kumenya amateka y’Igihugu cyabo, kandi abenshi baba bayakeneye mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi yaba ububafasha mu masomo yabo, cyangwa ubwo mu buzima busanzwe.
Urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri, bavuga ko gusura ingoro ndangamurage cyane cyane ku biga amateka, bibafasha kumenya neza amateka nk’abayabayemo, bitewe n’uko hari ibyo basobanurirwa babibonye aho biba bibitse, bigatuma babizingatira.
Claude Mushimiyimana wo mu Karere ka Rutsiro, ni umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko uretse kuba yumva ko Ingoro ndangamurage zibaho, nta n’imwe arasura.
Ati “Nk’ubu ntuye mu Karere ka Rutsiro, iyo numva iri i Nyanza, hari iri i Huye, urumva kuva i Rutsiro kugira ngo njye gusura, ntabwo biba byoroshye kubera ubushobozi, ariko tuba tubishaka cyane, kuko twahamenyera amateka, kuko hari nk’ibyo twumva mu bitabo ariko tutazi uko byagenze. Tugize amahirwe yo kuzisura byaba ari byiza natwe tukirirebera uko byari bimeze, bigatuma turushaho kumenya uko Abanyarwanda bari intwari, tukamenya n’ibikorwa bakoraga, tunareba ibikoresho bakoreshaga.”

Elica Kamikazi Teta avuga ko kutabona uburyo bwo gusura Ingoro Ndangamurage hari byinshi bibahombya.
Ati “Turahomba cyane, kuko nk’ubu iyo barimo ku kubwira ukuntu byagenze hari ibyo utabasha gusobanukirwa neza. Nk’iyo barimo ku kubwira ngo wenda nk’inkoni y’umwami yari afite, ububasha bukomeye yari ifite, ntabwo wabasha kubyumva utayireba ngo umenye ukuntu yari imeze.”
Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco mu Nteko y’Umuco, Jean Claude Uwiringiyima, avuga ko icyo bishimira uyu munsi ari uko imibare y’abasura ingoro z’umurage igenda izamuka.
Ati “Mu cyerekezo ni uko nibura muri 2029, iyo dufite ubu twaba tuyikubye kabiri, ku buryo niba turi mu bihumbi 200 birenga, twifuza nibura muri 2050 ko twaba dufite umubare w’abasura muri rusange atari urubyiruko gusa, bageze nko ku bihumbi 500. Ni cyo cyerekezo.”
Harimo gukorwa ubushakashatsi buzerekana muri rusange uko umubare w’abasura ingoro z’umurage uhagaze hagendewe ku byiciro.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, Umunyamabaha Uhorahora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro, yavuze ko mu rwego rwo korohereza no kongera umubare w’abasura ingoro z’umurage, bateganya kongera uburyo bw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Mu ngamba dufite cyane cyane zishingiye ku kongera umubare w’abasura ingoro ndangamurage, harimo no kongera umubare w’abakoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga no kuzindi ngoro umunani zisigaye, ku buryo abantu bazajya baba bashoboye kuzisura bifashishije ikoranabuhanga.”
Yunzemo ati “Ariko n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ku baza mu ngoro ubwabyo, kuko hari ibyo tuba tudashobora gusobanura dukoresheje ijwi rya muntu gusa, bityo hagakoreshwa ikoranabuhanga mu gusobanura bimwe muri ibyo bimenyetso by’amateka n’iby’umurage izi ngoro zibitse.”

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko abasuye Ingoro z’Umurage mu mwaka wa 2023/2024, ari ibihumbi 257, barimo abanyamahanga ibihimbi 38.
Mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani zirimo, iy’Abami mu Rukari, iy’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri Huye, iy’Ibidukikije iri mu Karere ka Karongi, iy’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, iy’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu i ku Mulindi wa Byumba, iy’uy’Ubuhanzi n’Ubugeni iri i Kanombe ahazwi nko kwa Habyarimana hamwe n’iy’Umurage wo kwigira iri ku Rwesero i Nyanza.
Ubusanzwe umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage wizihizwa buri mwaka tariki 18 Gicurasi, mu Rwanda ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 14.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|