Urubyiruko rwemeza ko ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’umurimo kurusha amakimbirane

Rumwe mu rubyiruko rwahawe amahugurwa ku kurinda amakimbirane no kwiteza imbere binyuze mu mushinga USAID/IREX Youth for Change, rwemeza ko muri rusange ruhangayikishwa n’icyo gukora kurusha ibibatanya.

Ibibazo byinshi bikurura amakimbirane bitangirira mu basheshe akanguhe, mbere y’uko bisakara mu rubyiruko; nk’uko byatangajwe na bamwe muri urwo rubyiruko rusaga 97 rwashoje amahugurwa ajyanye no kwhangira imirimo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.

John Mugema ukomoka mu karere ka Gatsibo wanakoze umushinga wo gukora ubukangurambaga mu baturanye, bakangurirwa kwirinda amacakubiri, avuga ko aho bageze hose basangaga urubyiruko arirwo rwumva ubwiyunge kurusha abakuze.

Ati “Amakimbirane ashingiye ku butaka n’imitungo niyo aza imbere mu bitanya Abanyarwanda kandi usanga agaragara mu bantu bakuze. Aho twageraga hose nko mu mashuri wasangaga urubyiruko arirwo ruhita rumva ibyo twigishaga”.

Albert Nzamukwereka, uhagarariye umuryango Never Again Rwanda, wafatanyije n’umuryango International Research and Exchanges Board (IREX) mu gushyira mu bikorwa aya mahugurwa, nawe yemeza ko urubyiruko ruhangayikishijwe n’umurimo kurusha uko rwakwishora mu makirmbirane.

Agira ati: “Icya mbere dukorera uru rubyiruko cyane cyane urutarize ni ukuruhugura mu myuga ubundi tukarushakira icyo gukora nk’amamashini yo kudoda kandi ugasanga biteza imbere.”

Nzamukwereka avuga ko ibyo byaberetse ko guha umuntu utangiye kwikorera amafaranga macye aribyo bimufasha kurusha uko wamutangiza kuri menshi.

Igihe u Rwanda rugezemo si icyo kwigisha urubyiruko kwirinda amakimbirane gusa, kuko rugumye mu bucyene ntacyo byamara. Iyi ngo niyo mpamvu urubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi n’ubushobozi; nk’uko uhagarariye umuryango Never Again Rwanda abyemeza.

Uru rubyiruko rwigishijwe guhanga imishinga iganisha ku kwiteza imbere ariko ikanafasha abaturage muri rusange.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyaruguru igiterezocya njyenuku nkurubyiko rwiteje imberebigoranye nishimiye ayomafaranga $300 yurubyiruko azadufasha kunoza imirimoyacu nkabikorera

Cyprian yanditse ku itariki ya: 3-02-2025  →  Musubize

Nibyo koko, muri iki gihe ikiturangaje imbere ntabwo ari ya macakubiri twari twarabibwemo n’abakuru ahubwo ni ibitekerezo byubaka no kwihangira imirimo. urubyiruko rukwiye kuba empowered kuko abakuze barabyina bavamo nitwe b’ambassadors b’ejo hazaza!

Carine yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka