Urubyiruko rwasabwe kumenya ibijyanye n’imyororokere yarwo

Umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, urasaba ababyeyi guhagurukira ikibazo cyugarije urubyiruko cyo kutamenya imyororokere yabo, kuko kenshi bipfira hasi.

Uyu muryango wa RYHC, uratunga agatoki ababyeyi ko hari bamwe muri bo batita ku bana bakiri bato ngo babahe impanuro cyane cyane ku myororokere yabo, ubundi abana bamara gukura ugasanga hari byinshi bibabaho bikabagiraho ingaruka, bitewe n’uko nta bumenyi bigeze babibonaho.

Urubyiruko rushimangira ko amahugurwa nk'aya ruyungukiramo byinshi ku buzima
Urubyiruko rushimangira ko amahugurwa nk’aya ruyungukiramo byinshi ku buzima

Ibi uyu muryango ukaba warabitangaje tariki ya 22/11/2015, ubwo wasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri wari warageneye urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere.

Umuvugizi wungirije muri Rwanda Youth Healing Center Ukurikiyeyesu Jean Baptiste, avuga ko gutegura amahugurwa nk’aya, ahanini ari uko basanga urubyiruko rw’u Rwanda, urwinshi rukunze guhura n’ingaruka zirimo nko gutwara inda zitateguwe, akenshi bigaterwa no kutamenya imihindagurikire y’ibihe byabo.

Ati “Twe duhorana n’urubyiruko kenshi turabibona, ugasanga urubyiruko rurazira kuba rutaregerewe n’ababyeyi ngo rubasobanurire imihindagurikire y’ubuzima bwabo”.

Ukurikiyeyesu J Baptiste akaba asaba ababyeyi, kongera kwibuka inshingano zo kurera bakegera abana bakiri bato, ejo nabo batazaba urubyiruko ruhura n’ibibazo by’imyororokere, kubera ubumenyi buke.

Yvonne Tuyizere, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa y’imyororokere, avuga ko hari byinshi yayungukiyemo, kuko atari azi uko umuntu ashobora kubara iminsi y’ukwezi k’umugore, ariko ubu ngo bigiye ku mufasha ndetse nawe akaba agiye kuzabyisha abandi batagize amahirwe yo kubimenya.

Umuvugizi wa RYHC wungirije avuga ko ababyeyi bakwiye kwikubita agashyi
Umuvugizi wa RYHC wungirije avuga ko ababyeyi bakwiye kwikubita agashyi

Indi witabiriye aya mahugurwa, Dusabimana Camarade, we avuga ko hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina atari azi, ndetse akaba ahungukiye inama y’uko agomba kwifata kugira ngo yirinde izi ndwara.

Muratwa Ignacienne, ashinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Ruhango, avuga ko kuba hari urubyiruko rwinshi rudasobanukiwe gahunda z’imyororokere, ko hari ingaruka zikomeye zirubaho.

Zimwe muri izi ngaruka, ahagaragaramo abakobwa batwara inda batiteguye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi zakirinzwe n’izindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

turashimira RYHC ko ikomeje guteza urubyiruko imbere

fidele yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Turashima Ryhc kubwo amahugurwa yaduhaye yimyororocyere yubuzima bwacu kuko byaradufashije cyane

Nyirumuringa yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

mwarakoze guhugura urubyiruko kuko iyo turebye neza turasanga urubyiruko kumaraso ashyushye ruri kwishora mubikorwa by’imibonano mpuzabitsina batitatye no kungaruka kuko akenshi izo baba bazi ziba ari na nkeya ugereranije nakangari kibibazo bahuriramo nabyo

dusabe yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

kumenya ubuzima bw’imyororokere bifasha urubyiruko kwiteza imbere burinda ubuzima bwabo

murefu yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

nifuzako ko habaho abantu bakunda urubyiruko bakitanga mukurufasha kwimenya cyane cyane kubuzima bw’imyororokere niterambere.

nsengimana jean yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ibi nibyo koko nanjye narimari ni ingirakamaro cyane kuko nahungukiye byinshi kubwange,
ndashimira ubuyobozi bwa rwanda youth healing center ukuntu bugergeza gufasha urubyiruko dore ko ari
rwo ngufu zigihugu cyacu.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka