Urubyiruko rwasabwe gukomeza kubungabunga Amahoro u Rwanda rwagezeho

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amahoro, wizihizwa tariki 21 Nzeri buri mwaka. Uyu munsi wizihirijwe mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, urubyiruko rusabwa gukomeza kubumbatira amahoro u Rwanda rufite.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'urubyiruko kwizihiza umunsi w'Amahoro
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’urubyiruko kwizihiza umunsi w’Amahoro

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Munezero Clarisse, yabwiye abari bitabiriye kwizihiza uyu munsi ko intambwe imaze guterwa mu kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ishimishije, bakaba bakwiye kumva ko Ubumwe bwabo ari yo soko y’amahoro arambye.

Ati “Amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ni umusaruro w’amahitamo akwiye Abanyarwanda bagize, biyemeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’amateka, gushyira imbere ibibahuza, no guharanira iterambere ry’Igihugu”.

Munezero avuga ko nubwo hamaze gukorwa byinshi mu kubaka amahoro mu Rwanda, hatagomba kubaho kwirara. Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiye gushishoza, bakirinda icyo ari cyo cyose cyabashora mu bikorwa byo guhungabanya amahoro birimo ivangura, amacakuri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Rubyiruko, Banyarwanda twese, dukomere ku bumwe bwacu, twimakaze amahoro aho turi hose maze duhagurikire kuyarinda, no kurinda ibyiza Igihugu cyagezeho”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yahaye ikiganiro urubyiruko rwitabiriye kwizihiziza uyu munsi mpuzamahanga w’Amahoro, cyibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa.

Madamu Uwacu yagaragaje ko ibyahungabanyije amahoro y’u Rwanda igihe kirekire, bishingiye ahanini kuri politiki y’amacakubiri n’irondabwoko, yimakajwe n’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bwa PALIMEHUTU na MRND, ashishikariza urubyiruko kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko mu byonnyi by’Ubumwe bw’Abanyarwanda harimo abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko gukomeza kugaragaza ukuri kw’amateka bashimangira umwanzuro wafashwe, wo gushyira inzibutso enye za Jenoside mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’Amahoro, bavuze ko batazemerera uwo ari we wese wahungabanya umutekano ndetse n’amahoro u Rwanda rwabonye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munezero Aline yavuze ko bazamagana bakarwanya uwo ari we wese wazana amacakubiri mu Banyarwanda, ndetse ko bazarushaho kwamagana abakoresha imbugankoranyambaga mu gukwirakwiza ibihuha, bishaka kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka