Urubyiruko rwasabwe gukemura ibibazo byarwo n’iby’Uturere rukomokamo

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, yasabye urubyiruko gusuzuma ibibazo by’umwihariko birubangamiye no gufata ingamba zo kubikemura burundu ndetse no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abanyarwanda.

Yabibasabye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, mu gutangiza urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi, ikiciro cya 11, rwitabiriwe n’intore zirangije amashuri yisumbuye.

Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa kikaba cyatangirijwe mu Karere ka Nyagatare kizasorezwa mu Karere kazaba karahize utundi.
Cyatangijwe n’umuganda wo gutunganya ubusitani no gusiza ahazubakwa ishuri ry’imyuga rya GS Rukomo.

Urugero rw’uyu mwaka 2022/2023, rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’Ubutore ku Rugerero."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, yavuze ko ibikorwa bizibandwaho harimo kwita ku bikorwa remezo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu iterambere, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha, gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inyigisho z’Uburere Mboneragihugu n’ibindi bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu.

Yasabye Uturere twose guteganya ibikorwa by’Intore bisubiza ibibazo biri muri utwo Turere.

Yavuze ko kuva urugerero rwatangira mu mwaka wa 2013, abarwitabiriye bakemuye bimwe mu bibazo byari byugarije imibereho y’abanyarwanda kuko nibura umwaka ushize hakozwe ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi Miliyari eshatu.
Yasabye abari ku rugerero uyu mwaka gukuba kabiri umubare w’amafaranga wabonetse umwaka ushize kandi bakanakora ibikorwa byiza kandi bizaramba.
By’umwihariko basabwe gukoresha imbaraga n’ubumenyi bakuye mu mashuri bagakemura ibibazo biri mu Turere twabo.

Ati “Murasabwa gukoresha ubumenyi n’ubuhanga mwakuye mu ishuri, imbaraga mufite nk’urubyiruko, ubushobozi buhari ndetse n’indangagaciro zibaranga mu gakemura ibibazo biboneka muri aka Karere kanyu ndetse n’ahandi mu Gihugu kugira ngo mugire uruhare mu guhamya umuco w’ubutore ku rugerero.”

Avuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gishimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda ariko hakigaragara abantu bakwirakwiza imvugo zihembera urwango n’amacakubiri, izihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyane bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yabasabye kurwanya ivangura aho ryaturuka hose ahubwo bakimika ubumwe nk’imbaraga zabo kandi nk’amahitamo y’abanyarwanda.

Yasabye urubyiruko gufata umwanya wo kwiga ku bibazo rufite birubangamiye bakanafataho ingamba zo kubikemura burundu hagamijwe ejo heza h’Igihugu.
Yagize ati “Muzafate umwanya musuzume ibibazo by’umwihariko bibangamiye nk’urubyiruko ndetse mufate n’ingamba zo kubikemura burundu. Muzabe Intore zidasobanya kandi umusanzu wanyu uzabe isoko y’iterambere twifuza kuri mwe ubwanyu ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K.Gasana, yavuze ko Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza no gukundisha abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, kwanga ubuhemu, kwirinda ubutsimbanyi n’ibindi.
Yavuze ko amasomo azatangwa azaba ashimangira indangagaciro n’igihango urubyiruko rufitanye n’Igihugu mu kurema umuryango mwiza uzira icyaha n’icyasha uhereye mu rubyiruko.

Yabasabye kugira umuco wo kurushanwa ku buryo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byose.

Urugerero ry’uyu mwaka, mu Ntara y’Iburasirazuba, hazatozwa Intore zirenga 7,000 mu gihe mu Gihugu cyose ruzitabirwa n’abarenga 77,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka