Urubyiruko rwahuguwe ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rurizeza kubikora kinyamwuga

Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye rumaze guhabwa amahugurwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukaba rwizera kwiteza imbere no gukora ubucukuzi butangiza ibidukikije.

Biyemeje gukora ubucukuzi kinyamwuga
Biyemeje gukora ubucukuzi kinyamwuga

Ni amahugurwa yamaze amezi atandatu yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), urwo rubyiruko 20 ruhabwa amasomo yiganjemo ubucukuzi bwa kinyamwuga, aho bajyanaga n’abandi bacukuzi mu birombe bya kompanyi ya DABA Suppliers bagakurikira uko ubwo bucukuzi bukorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, avuga ko kuba mu Murenge habonetse abantu bagiye gufasha mu bucukuzi bwa kinyamwuga, bizaca ubucukuzi bw’abakora mu kajagari bigateza ubuzima bwabo akaga.

Ku kijyanye no kuba urubyiruko rutarabona imbaraga nyinshi zo gushora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko abo bose bahawe akazi muri Kampanyi yitwa DABA yanabahuguye, mu gihe bakishakishamo ubushobozi bwo gushinga kompanyi yabo.

Turikunkiko avuga ko kuba urubyiruko ruhugurirwa ubucukuzi ari amahirwe yo guhanga imirimo kuri rwo
Turikunkiko avuga ko kuba urubyiruko ruhugurirwa ubucukuzi ari amahirwe yo guhanga imirimo kuri rwo

Turikunkiko Salomon ukorera DABA Suppliers avuga ko basanzwe bafite abacukuzi babizi, ariko batabyize bikaba bizatuma abacukuzi bashya barengera ibidukikije, no kwirinda impanuka zaterwaga n’ubumenyi buke.

Agira ati “Iyo abantu bakora ubucukuzi batarabyize bangiza ibidukikije kandi ntibanabone umusaruro mwinshi, hari n’abantu bajyaga bacukura bangiza bikaba byateza impanuka ku bacukuzi n’abaturage muri rusange”.

Turikunkiko avuga ko urubyiruko rwiyemeje kujya mu bucukuzi ari amahirwe yo gutangira gutekereza uko baziteza imbere, kuko Igihugu cyabahaye amahirwe nk’abandi bose.

Umwe mu bahuguwe witwa Nyangoma Emily avuga ko kuba ahuguriwe ubucukuzi nk’umukobwa ari uburyo abonye bwo kubona akazi karambye, dore ko nyuma y’amahugurwa yahise anabona akazi muri DABA Supplires.

Uwase avuga ko yatinyutse ubucukuzi kandi azabubyaza umusaruro
Uwase avuga ko yatinyutse ubucukuzi kandi azabubyaza umusaruro

Mugenzi we witwa Uwase Reese avuga ko nyuma yo guhugurwa ku bucukuzi nk’umukobwa yamaze gutinyuka akumva ko ubucukuzi atari ubw’abagabo gusa kuko n’abagore babishoboye.

Agira ati “Abantu bari bazi ko ubucukuzi busaba imbaraga kandi bushobowe n’abagabo, ariko si ko bimeze kuko ni ugukoresha ubwenge, ntabwo ubucukuzi ari ubw’abagabo gusa ntawe utabishoboye igihe habonetse amahugurwa”.

Ku kijyanye no kwishyiriraho amakompanyi yabo, Uwase avuga ko bishoboka ariko hakwiye gushakwa uko baterwa inkunga kuko bitapfa korohera buri wese kubona igishoro.

René Shyaka wo mu Mujyi wa Kigali avuga ko abantu benshi bazi ko ubuzima bwo mu Mujyi butajyanye n’ubucukuzi, ariko nk’urubyiruko yishimira gukoresha imbaraga ze akagera ku bintu bishimishije.

Shyaka avuga ko urubyiruko rwo mu Mujyi na rwo rwakora ubucukuzi kuko atari ubw'abanyacyaro gusa
Shyaka avuga ko urubyiruko rwo mu Mujyi na rwo rwakora ubucukuzi kuko atari ubw’abanyacyaro gusa

Agira ati, “Njyewe nabonye aya mahirwe nsanga ntayapfusha ubusa, imyumvire y’urubiruko ikwiye guhinduka kuko ubucukuzi butareba umuntu runaka ahubwo bisaba kubikunda gusa, twize uburyo bwo kubungabunga ibidukikije kuko gushaka amafaranga ntibigomba kubangamira urusobe rw’ibidukikije”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko hari gahunda yo gufasha urubyiruko kwibumbira mu makoperative y’ubucukuzi, kuko usanga imbaraga z’urubyiruko zikoreshwa mu bucukuzi bigakiza abakoresha babo rwo rugakena, ibyo ngo bikaba bikwiye guhinduka.

Bahawe impamyabushobozi zemewe na RTB
Bahawe impamyabushobozi zemewe na RTB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka