Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rurahamagarirwa guhangana n’abagishaka kurubibamo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi rukabwiza ukuri isi ku mateka y’u Rwanda.

Babisabwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’urubyiruko bya AERG/GAERG, 01 Mata 2017.
Icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Karangazi, ahatunzwe ifumbire yafumbizwaga urutoki ruhinze kuri hegitari enye.
Muri ako Kagari kandi hororewe inka 120 n’ihene 253, za AERG/GAERG byose bitanga umusaruro wa miliyoni 120Frw buri mwaka.
Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne yashimye ibikorwa uru rubyiruko rwakoze muri icyo cyumweru harimo kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni no gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo yasabye uru rubyiruko ni ugukomeza guhangana n’abashaka kurucengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Mu gihe cyo kwibuka, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nibwo bayikwirakwiza. Uru rubyiruko rukwiye kudufasha guhangana n’abo bakifuza kuroga abantu ndetse banabwire isi n’amahanga amateka yacu kandi ko atazongera kubaho ukundi.”

Gen Mubaraka Muganga, yahamagariye urwo rubyiruko kudatega amatwi abaruyobya, bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ahamya ko benshi bakiyifite bakoresha umunwa gusa nta zindi mbaraga bafite. Niyo mpamvu ngo bakwiye kwimwa amatwi kugira ngo batagira uwo badindiza.
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka yahamagariye urubyiruko ruri mu mashuri kwiga ibisubiza ibibazo by’igihugu.
Yifuza ko abarimu bigisha amateka mu mashuri cyane cyane avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bajya bunganirwa n’abaturage bayazi bayabayemo.
Mu mashuri yisumbuye ho yifuje ko amasomo yajya aherekezwa no gusura inzibutso za Jenoside zegereye ishuri.

Yemeza ko Abanyarwanda cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo bazi icyo ubumwe n’ubwiyunge bivuze kuko babonye Jenoside n’ingaruka zayo byakomotse ku macakubiri no gutatanya abenegihugu.

Ohereza igitekerezo
|
amashyi menshi kuri AERG/GAERG ntibagiwe na Bayobozi bakuru kunkunga zitandukanye