Urubyiruko rwagenewe igishoro cyaruhesha moto zitwarwa n’amashanyarazi

Ikigo cy’imari cyitwa Jali Finance kivuga ko gifite gahunda yo gukura mu bukene abanyarwanda barenga ibihumbi 10. Ngo ku ikubitiro, iki kigo cyiteguye gufasha urubyiruko rurenga ibihumbi 2000 ruri mu bushomeri, kubona moto zikoreshwa n’amashanyarazi.

Aya mafaranga akaba azava mu nguzanyo iki kigo cyahawe n’Ikigega cy’Abanyamerika cyitwa ’Variant Impact Fund’, ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni eshatu ni ukuvuga asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Jali Finance Ltd, Felix Nkundimana avuga ko buri muntu azajya ahabwa moto y’amashanyarazi ifite agaciro k’amadolari ya Amerika agera ku 2000$, akajya yishyura amafaranga make make kugeza arangije umwenda bitarenze imyaka ibiri, moto akayegukana.

Nkundimana agira ati "Biterwa n’ibyo yahawe ariko usanga ku munsi umuntu yishyura amafaranga y’u Rwanda hagati ya 4000Frw-5500Frw ku munsi, akayishyura mu gihe kibarirwa hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ibiri."

Ati "Ibi bitandukanye n’igihe bajyaga bishyura by’igihe cyose, nta cyo twabaga tumufashije, ariko ubu agiye kujya ayifata neza kuko aba azi ko azayegukana ikaba umutungo we."

Nkundimana avuga ko abazahabwa moto n’ibyangombwa byazo, bose ntawe Jali Finance isaba ingwate kereka kuba agaragaza ko ari muri koperative y’abamotari hamwe no kuba afite ubwisungane mu kwivuza(mituelle de santé).

Ikigo Jali Finance kivuga ko izo moto z’amashanyarazi zihesha umuntu kwisagurira amafaranga kurusha umuntu ukoresha moto inywa lisansi(essence).

Jali Finance ivuga ko bateri ya moto itwarwa n’amashanyarazi yuzuye neza itangwaho amafaranga 1390Frw ikagenda ibirometero 71, mu gihe moto itwarwa na lisansi yashyizwemo amafaranga nk’ayo igenda ibirometero 37.

Moto y’amashanyarazi kandi ngo ifasha nyirayo kuzigama 25% by’inyungu akorera ku munsi yajyaga ikoreshwa mu kujya kumena amavuta (ku muntu ufite moto inywa lisansi).

Abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi baganiriye na Kigali Today bashima ko zitabarushya kuko zinyaruka cyane zititaye ku kuba aho zigenda haterera, ndetse zikaba nta rusaku cyangwa umwotsi uhumanya ikirere zirekura.

Ikigo Jali Finance kivuga ko mu kuzana moto zirenga ibihumbi bibiri zizahabwa ababisabye, kizaba kigabanyije iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya ipima toni ibihumbi 50.

Iki kigo kivuga ko kuva cyashingwa muri 2017 ubu cyari kimaze gufasha abamotari barenga 700 kubona moto z’amashanyarazi zibeshejeho Abanyarwanda barenga 3,500.

Jali Finance Ltd ikaba yizeza ko buri mwaka igomba gufasha abarenga ibihumbi bibiri kubona moto z’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka