Urubyiruko rwa Goma ngo rugambanira Abanyarwanda kugira ngo bamburwe
Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma kirakomeje aho uretse kuba inzego zishinzwe umutekano zishimuta Abanyarwanda, bamwe mu bahohoterwa bavuga ko bikorwa n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma.
Ndahimana (amazina ye yahinduwe) ni umwe mu bafashwe bagakorerwa urugomo taliki 28/07/2013 mu mujyi wa Goma aho yari asanzwe akora akazi ko gucuruza amafaranga yo muri telefoni n’amakarita yo guhamagara.
Avuga ko ubwo yari arangije akazi ke yafashe moto igomba kumugeza ku mupaka yirinda ko yagira abamusagarira, ariko ngo umumotari wari umutwaye yamenye ko ari Umunyarwanda ageze ku basirikare avuga ko ari umurwanyi wa M23 atwaye.
Ndahimana yahise akurwa kuri moto atangira gukubitwa ategekwa kujya imbere bakamujyana ariyangira avuga ko atari umurwanyi wa M23 ahubwo ari Umunyarwanda, gusa bakimufata bahise bamwambura ibyo afite birimo n’amafaranga.
Mu gihe yari azi ko nihagera abantu benshi bashobora kumuvugira, ngo abahuruye bamubwiye ko barimo abayobozi kandi agomba kubahiriza inzego akumva ibyo zimutegeka birimo gukurikira abashinzwe umutekano bakajya kumubaza basanga arengana agataha.

Ngo bamujyanye aho abasirikare baba batangira ku mukubita bavuga ko bafashe umu majoro wa M23 ndetse bamukorera ihohoterwa rikomeye avuga ko ryatumye ata ubwenge. ku rutugu rwe hari igikomere kinini avuga ko ari icy’umupanga ushyushye bamushyizeho bagira ngo barebe ko yapfuye ariko kubera ibyo yari yakorewe ntiyashoboraga kunyeganyega.
Ndahimana avuga ko kurokoka kwe kwabaye bucyeye aho bamutegetse gufatanya n’abandi kwikorera umurambo w’umuntu wapfuye bakajya kuwujugunya, maze ngo ageze mu nzira abona urugo yarasanzwe azi, asaba abasirikare babashoreye ko urwo rugo bamuzi kandi bababajije basanga atari umurwanyi wa M23 kandi ko n’amafaranga bashaka baza kuyahabwa bakamurekura.
Ndahimana avuga ko umwe mu bari kumwe nawe yinjiye muri urwo rugo maze bemeza ko bamuzi kandi atari umurwanyi wa M23 bavuga ko batanga amadolari 150 bakamurekura kuko nta yandi bafite aribyo byatumye arekurwa ariko agakorerwa n’inyandiko imufasha kwambuka ku mupaka kuko yari yakorewe urugomo akamburwa ibyo afite byose.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nitwitondere kiriya gihugu ntamutekano ukirimo namba nukujya dukora dugataha kare ukambuka umupaka hakibona kuko bashobora kugukorera ibintubibi cyane ukaba wanahasiga ubuzima.
Ahaa!ko inzara’iratwicara,niba Congo itadushaka’iwayo.
Abayozi bagomba kugira icyo bakora
Ariko se abanyarwanda baretse kujyayo koko, ubwo abajyayo bo ntibaba bashaka akamunani?? Ko muzi ko Congo itwanga, ko umunyarwanda wese ugezeyo bamukekaho kuba umurwanyi wa M23, kuki mukomeza kujyayo kandi mibizi?
CONGO IRASHAKA AKAMUNANI MUYIREKE IMANA NIYO NKURU