Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje kuzasigariraho intwari zarubanjirije

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu mujyi wa Kigali rwatangaje ko Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda batazabura ababasimbura ruhari.

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi

Nyuma yo kwemezwa nk’Umukandida wa FPR-Inkotanyi muri 2017, Perezida Kagame yasabye Inteko y’uyu muryango gutangira gutegura uzamusimbura mu bihe bizaza.

Ubuyobozi bw’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, buhagarariwe na Maj Gen Mubaraka Muganga, nabwo busaba urubyiruko gutekereza mu buryo bwagutse, bakitegura no gukomeza ubutwari bwaranze FPR-INKOTANYI.

Maj Gen Mubaraka Muganga yagize ati"Jye ndimo kubyina mvamo, ubu muri mwe hagombye kuba harimo ba Jenerali nka batanu.

Mumenye ko tuzengurutswe n’ibihugu hagize ikidutera mugomba kumenya hakiri kare uko mwarwana intambara, kuko iyo utayiteguye abandi barayigutegurira".

Maj Gen Mubaraka yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo ari we mwanzi ukomeye Igihugu gisigaranye.

Umusore witwa Ntwari Emmanuel ati"Dukwiye kugira ideni, intwari zacu ubwo bazaba beguye utubando bananiwe ntibazajye gushaka aho bihisha".

Uwamahoro Shadia we yasabye gutozwa ubutwari nk’ubwo Ingabo z’u Rwanda zagize zirwanya igihugu cya Kongo kiruta u Rwanda inshuro 89.

Urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI mu mujyi wa Kigali kandi rwahawe umukoro wo gushyigikira Perezida Kagame no gutegura imigendekere myiza y’amatora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwahawe ibiganiro ku butwari
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwahawe ibiganiro ku butwari

Perezida wabo Aime Valens Tuyisenge avuga ko yaba Perezida Kagame, Ingabo z’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, Urubyiruko ngo rurimo kwigira ku birenge byabo rwitegura kuzabasimbura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Patricie Muhongerwa nawe yizeza urubyiruko ko barushyigikiye mu byo bakenera bateza imbere umuco wo gukunda igihugu no kugendera ku ndangagaciro nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka