Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi muri Gasabo ruritegura kwizihiza imyaka 25 umuryango umaze uvutse

Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/09/2012, kuri stade nto i Remera, urubyiruko rugize FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo, ruzishimira ibyo rumaze kugeraho, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.

Bimwe mu byagezweho n’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi muri Gasabo, ni iterambere ry’amakoperative y’urubyiruko. Abatwara abagenzi batangiye bakoresha amagare, hanyuma guhera muri 2003, batangira kubatwara kuri moto no mu modoka; nk’uko uhagarariye urubyiruko rw’abatwara abagenzi kuri moto, Evode Nzitunga yabisobanuye.

Urubyiruko rwa FPR muri Gasabo kandi rurishimira ibikorwa binyuranye rukora, haba mu gufasha abatishoboye mu buhinzi, mu bworozi bw’inkoko n’amafi, ifumbire y’imborera, ubukorikori, mu bidukikije aho bakora ibyo gupfunyikamo bibasha kubora, ndetse n’ubuhanzi bw’indirimbo n’ibindi bijyanye n’umuco gakondo.

Abayobozi b’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo bavuze ko ibikorwa bijyanye n’ubukungu byose byagezweho, babikesha urubyiruko rwa FPR.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 05/09/2012, Visi perezida wa FPR mu karere ka Gasabo, Gisa Gare Eugene, yagize ati “Ubu buri Munyarwanda aravuga ngo ndiho kandi ndashaka kubaho ntya, abikesheje FPR. Ni amashyaka cyangwa imiryango mike cyane ku isi yageze kubyo tugezeho mu myaka 25; kandi ahanini turabikesha urubyiruko.”

Kubahiriza demokarasi ngo biri mu ntego z’umuryango FPR-Inkotanyi, aho urubyiruko rwo muri Gasabo ruvuga ko rwakira buri wese n’igitekerezo cye, kandi rugaharanira kurwanya ivangura iryo ari ryose.

Izi ngingo zijyanye no kubahiriza amahame y’umuryango nazo ngo zijya ziganirwaho n’urubyuruko rwa FPR mu karere ka Gasabo; nk’uko Komiseri ushinzwe imibereho myiza, Chantal Uwamahoro yasobanuye.

Urubyiruko ruri muri FPR mu karere ka Gasabo kandi ruvuga ko rumaze kubona umusanzu ugera kuri miliyoni enye, wo gutwerera ikigega ‘Agaciro Development Fund’, kandi rukemeza ko rwifuza kuzajya rutanga umusanzu wa miliyoni imwe muri kwezi.

Uhagarariye urwo rubyiruko, Safari Pascal yatangaje ko imbogamizi zishobora gutuma batagera ku ntego biyemeje, ari ibiyobyabwenge, ubushomeri ndetse n’indwara z’ibyorezo zirimo SIDA.

Akaba yizeza ko bazakora ubuvugizi hamwe no gukaza ubukangurambaga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka