Urubyiruko rwa CEPGL rwatangiye ingando igamije kubaka amahoro no kwiyubaka
Urubyiruko 30 ruturutse mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, rwatangiye ingondo igamije kubaka amahoro mu bihugu bya bo no guharanira kwiyubaka biteza imbere.
Iyi ngando yateguwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CEPGL), yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 19/2/2014, ikazamara iminsi 21. Irabera mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, aho yakiriwe n’ikigo gitanga amahugurwa ku rubyiruko ngo rwivane mu bukene (CPJSP).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL, Tuyaga Herman, ahamya ko urubyiruko rw’ibi bihugu uko ari bitatu, rukeneye inyigisho zigamije kwiteza imbere kuko hose bataka ikibazo cy’ubushomeri ku barangiza amashuri.
CEPGL rero ngo itegura ingando ihuje urubyiruko rw’ibi bihugu byombi, kugira ngo babatoze kwihangira umurimo, aho gukomeza kubaho nta cyo bakora kuko ariho hava ubukozi by’ikibi. Ati “iyo umuntu ari ku kazi ntiyifuza kugira nabi”. Ikindi yongeraho n’uko ibi bihugu byombi bisangiye umwanzi umwe ariwe “inzara”.

Yasabye urubyiruko rwayitabiriye guharanira kubaka ibihugu bya bo, aho gutegereza abanyaburayi ngo aribo baza kubakemurira ibibazo. Aragira ati “Imana ifasha uwifashije , bityo n’abanyaburaya bazadufasha ari uko natwe turi abagabo twifashije”. Arabashishikariza kwihangira imirimo, aho kugura ibintu mu mahanga, ahubwo nabo babyoherezeyo.
Urubyiruko rumaze umunsi rugeze mu Rwanda, rurashima uburyo rwakiriwe na bagenzi ba bo basanze mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi. Abo muri RDC no mu Burundi, barizeza abayobozi b’urubyiruko bo mu bihugu bya bo ko bazakurikira neza inyigisho bazahabwa, nabo bakabishyikiriza abo basize iwabo.

Mu minsi 21 uru rubyiruko ruzamara mu karere ka Kamonyi, Ikigo CPJSP cyarwakiriye, kizaruha amahugurwa ku kubaka amahoro, ku kazi kanoze, ku gukorana n’ibigo by’imari, kinabashishikarize kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake.
Muri iyi minsi kandi ngo bazigishwa gukora ibikorasho by’ubwubatsi birimo pave, amatafari yo kubaka (bloc ciments) no gukora amarangi. Ngo bazanifatanya n’abaturage baturiye ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera, ahahana imbibi n’igihugu cy’Uburundi, basure n’icyicaro cya CEPGL kiri mu karere ka Rubavu.

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
rega urubyiruko rwo muri CEPGL nitwe tugomba gushakira akarere kacu amahoro ni twe twagakwiye kuba umusemburo w’amahoro y’akarere
amahoro muri aka karere karanzwe n’intambara arakenewe cyane kandi azafasha kwihutisha iterambere ryadindijwe kubera nta buryo wahahirana n’abandi mutavuga rumwe. aha harebwe kandi higishwe igitandukanya abantu nubwo dusanzwe tukizi kandi harebwe uko byakemuka burundu maze duhahirane tudahendana
ikigaragara nuko CEPGL itangiye kugira imbraga nkizo yahoranye kuva cyera urubyiruko nidushyira hamwe tukanga ikibi ndakubwiza ukuri ko mukarere kacu hazarangwa amahoro ajyanye n;iterambere mukomeze mushyigikire uwo muryango.
amahoro no kubaka akarere dutuyemo biri mu maboko yacu urubyiruko , nabafata ibyemezo babifashe ntitubishyire mubikorwa ntaho byagera, bivuze ngo nitwe byose biri mumaboko, rubyiruko twiwatabire imigambi myiza amaleta yacu afite yo guharanira amahoro arambye muri akarere dutuye kayogojwe n’intambara zidashira kandi nituyafasha tuzabigeraho ntakabuza
uwagira ahantu dutanga ibitekerezo, tukareba abemeza ko CEPGL bayizira nibazako irivya 1990 cg imbereyaho gato president BUYOYA atrashwana na President MUBUTU!!!!!!!
REBA RDC ibyo ikorera abanyarwanda i Goma,Umve ivyo YA MENDE yabo ivuga aba bantu mwahurizahe????????