Urubyiruko rwa CEPGL rurasaba gufashwa guhangana n’ibibazo birwugarije
Urubyiruko rw’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, CEPGL rurasaba za Leta z’ibi bihugu kurufasha guhanga n’ibibazo birwugarije nk’ubukene n’intambara.
Kuri uyu wa 15/9/2015, mu ihuriro ry’iminsi itatu ryahuje uru rubyiruko mu karere ka Rubavu, rwagaragaje ko kimwe mu byihutirwa ni gukuraho urwicyekwe no gukorera hamwe hagati y’urubyiruko rwa CEPGL.
Kuva mu mwaka wa 2011 umuryango wa CEPGL watangiye ibikorwa byo gushishikariza urubyiruko guharanira amahoro binyuze mu bikorwa binyuranye. Habarurwa ibikorwa 13 byahuje urubyiruko 320 ruvuye mu bihugu by’Uburundi, Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Umuyobozi wa CEPGL ushinzwe ibikorwa by’amahoro n’umutekano, Epimaque Nsanzurwanda, avuga ko bimwe muri ibi bikorwa ari uguhanga no cyangwa gusana ibibuga by’imipira, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibigo by’urubyiruko no gukora ibikorwa birufasha kwihangira umurimo.

Nsanzurwanda akaba avuga ko iyi gahunda yo guhuza urubyiruko ruharanira amahoro mu bikorwa byo kubaka ibihugu bigize akarere, bizafasha urubyiruko kubaka amahoro arambye no guhangana n’ikibazo cy’ubukene ruhura na cyo.
Umunyammabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL Herman Tuyaga, atangiza ihuriro ry’urubyiruko, yavuze ko guharanira amahoro akagerwaho bituma hakemuka ibibazo by’ubukene kuko haboneka umwanya wo gukora, kwiga, guteza imbere ubuzima no kurwanya ibiyobyabwenge.
Nubwo hagaragajwe ko gahunda yo guhuza urubyiruko ruvuye mu bihugu bya CEPGL hari icyo byahinduye mu myumvire yarwo mu kubana neza no gukemurira ibibazo hamwe, urubyiruko ruvuga ko hacyenewe ubundi bufasha bwimbitse mu kurufasha guhanga n’ubukene rwihangira imirimo.
Gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano mucye mu karere uterwa n’imitwe yitwaza intwaro bibangamira iterambere ry’urubyiruko basaba ko umuryango wa CEPGL wahabwa ubushobozi mu gufasha urubyiruko gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erege intambara iterw an’inzara ntabwo abantu bahaze , bakora imyitozo ngororamubiri(siporo), babona umwanya wo kujya mu matiku y’intambara ni hashyirwe imbaraga mu kubashakira ibyo bakora , banakore ikintu kimeze nka jumelage no gusabana.,ibindi bizashira, bajye bagira igihe cyo gukora ingendo hagati y’ibihugvu byo muri CEPGL , urubyiruko rubone uko rwitwaweho, ndibuka byari byatangiye igihe RCD yayoboraga amajyaruguru ya kongo ariko abanyapolitiki baje kubizambya