Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kurota inzozi nziza
Urubyiruko ruvuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali rwitabiriye igiterane “Rwanda Shima Imana” cyabaye tariki 31/08/2013; aho umushumba w’Umunyamerika wo mu itorero Saddleback, Rick Warren yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kurota inzozi nziza kandi bakizera kuzigeraho.
Iyi gahunda yo gushima Imana ku byiza byose imaze kugeza ku Rwanda n’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ikomoka mu ijambo ry’Imana muri Bibiliya aho bivuga ko ukwiye gushima Imana nyuma y’ibitangaza biba byabaye.
Pasitori Rick Warren yashimye u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho ndetse ashimangira ko ari igihugu gitangaje kandi gifite umuvuduko uhambaye mu iterambere ugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika.

Yasabye urubyiruko kuba ba karosi bakagira inzozi nziza ndetse bakiha n’intego. Yagize ati “Muri urungano rushya kandi Imana ikoresha umuntu udacika intege; ntimucike intege rero mu gihe mukora ibiri mu bushake bw’Imana kandi inzozi zanyu zizasohora.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yasangije abaje muri iki giterane mu ntego y’urubyiruko rw’u Rwanda ikubiye mu ijambo ry’impine mu rurimi rw’Icyongereza HAPPi Generation bivuga urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze, rufite ubwenge n’ubushobozi, urubyiruko rutanga umusaruro uhamye ndetse rwifitemo ubushobozi bwo guhanga udushya.
Yagize ati: “Turifuza kubona urungano ruhindura ibibazo mu bisubizo birambye. Ndizera umunsi umwe mu gihugu buri wese azaba afite umwuga umuhesheje agaciro mu kugana ku iterambere rirambye.”

Yongeye kandi gushimira Pasiteri Rick Warren wemeye kuba Umunyarwanda; aha Minisitiri Nsengimana yavuze ko bijyanye neza na gahunda yatangijwe mu Rwanda yitwa “Ndi Umunyarwanda” igamije kugira urungano rufitiye igihango cyiza igihugu cyacyo nyuma ya Jenoside yabaye mu Rwanda.
Iki gitaramo cyateguwe n’amatorero ya Gikiristo mu Rwanda yibumbiye mu inama y’abaporotestanti mu Rwanda (CPR), Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (Alliance Evangélique Rwanda), Provensi y’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (PEAR) n’urugaga rw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri n’imiryango ya gikritso mu Rwanda (FOBACOR) kubufatanye na Rwanda Leaders Fellowship.

By’umwihariko iki giterane cyahuje urubyiruko cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ndetse n’Imbuto Foundation.
Ibikorwa bihuzwa na Rwanda Purpose Driven Ministries (P.E.A.C.E.), umuryango wa gikirisitu watangijwe mu Rwanda biturutse ku bucuti bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Rev. Dr. Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aliko se uyu mu minister namatorero yamadini , nabanyabyashara mumadini , ubu ntavangira leta , iyo ubaye minister uba uli public fugures kandi abanyamadini ibyabo bizwi nabemera babo , ese uiyu mu Pastor inama agira cg ibyo yiogisha aba Minister bacu abiwabo yaba yarabibamwiye cg yarabibigishije !!!!!!