"Urubyiruko rw’u Rwanda ni icyizere cy’ejo hazaza" - Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe rufite imyumvire isobanutse, bityo rukaba ari icyizere cy’igihugu mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Ibi yabivugiye mu kiganiro kiba kabiri mu kwezi gihuza urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga cyitwa YouthConnekt Hangout. Iki kiganiro gikorwa binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho rya Google+ Hangout mu kuganira hagati y’urubyiruko n’abandi bantu banyuranye barimo abayobozi n’impuguke.
Yagize ati “Dufite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka tukabasobanurira bakayumva bakayamenya ndetse bakamenya n’inshingano bafite ndetse icyo basabwa kugira ngo amateka nkayo atazongera kubaho mu gihugu cyacu.

Nk’urubyiruko rukiri ruto rugomba kumenya ko ari bo ejo hazaza h’u Rwanda, nibo mbaraga zigihugu cyacu, nibo cyizere cy’u Rwanda bagomba gukora ndetse bagatekereza bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwo mu 1994 rwakoze.”
Iki kiganiro cyari gifite insangamatsiko ku ruhare rw’urubyiruko mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yongeyeho ati “Icyizere cy’uko urubyiruko rutakongera kwishora muri Jenoside ni uko uburyo urubyiruko rw’iki gihe rutegurwa bitandukanye n’urubyiruko rwa mbere ya Jenoside; mu mashuri ibyo bigishwa ntabwo ari ibintu byatuma urubyiruko rwakongera kwishora muri Jenoside.
Urubyiruko rw’iki gihe rufite ubumenyi butandukanye kandi rufite ubushobozi bwo gusesengura ikintu icyo aricyo cyose, urubyiruko muri iki gihe rwabashije kugera mu mashuri kwiga, ikindi rurubakitse mu rwego rw’ubukungu birenze urwa mbere ya Jenoside, ibyo bitanga icyizere cy’uko urubyiruko ruri mu nzira nziza”.

Muri iki kiganiro cya YouthConnekt Hangout; urubyiruko mu Karere ka Huye rwatanze ibitekerezo ko biteguye gukomeza gufasha rurifuza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abakomoka mu Karere ka Gasabo bavuze ko bazakora umuganda, bubakira abatishoboye mu murenge wa Ndera.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko amikoro ya mbere y’urubyiruko ari imyumvire myiza isobanutse n’imbaraga rufite. Imyumvire myiza y’urubyiruko irimo ibitekerezo, irimo guhanga udushya, kwishakamo ibisubizo ukabifatanya n’imbaraga rufite.
Iki kiganiro cyabaye mu cyumweru kibanziriza icyunamo cyatumiwemo impuguke ndetse n’urubyiruko mu kwerekana uruhare rw’urubyiruko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiganiro bya YouthConnekt Hangout biihuza urubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayobozi banyuranye; bakaganira ku ngingo zinyuranye harimo nko kwihangira imirimo mu rubyiruko, kugera ku gishoro mu gutangiza imishinga ikomeye, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu ndetse no kugera ku mahoro arambye n’ibindi.

YouthConnekt Hangout mu mpera z’umwaka ushize yahawe igihembo na UNDP, ikaba yaragiherewe muri Afurika y’Epfo, kikaba gifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 75 (miliyoni hafi 51 z’amanyarwanda).
YouthConnekt Hangout yahawe igihembo na UNDP nka gahunda nziza ikoresheje ikoranabuhanga rya internet na mobile mu guhuza urubyiruko muri gahunda z’iterambere.
YouthConnekt ikoresha Google+Hangout hamwe n’izindi mbuga nkoranyamabaga nka Twitter na Facebook ndetse na SMS mu guhuza urubyiruko n’abantu b’intangarugero mu bikorwa by’indashyikirwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|