Urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Abakongomani bafatanyije kwizihiza umunsi w’Amahoro

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abakongomani bafatanyije, bizihije umunsi mpuzamahnga w’Amahoro, aho Abanyarwanda berekeje mu mujyi wa Goma n’Abakongomani bakaza mu Rwanda kuwizihiza.

Ubwo isi yizihizaga uyu munsi uba tariki 21/09 buri mwaka, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwagiye kuwizihiriza mu mujyi wa Goma naho Abakongomani bakaza mu Rwanda.

Intego nyamukuru y’uru rugendo muri Congo, yari ukwereka abanyekongo ko Abanyarwanda babifuriza amahoro, n’uko urubyiruko rugomba kurenga ibirutandukanya rugaharanira ibiruhuza mu kubaka ubumwe, gufashanya no guharanira amahoro kugira ngo rubeho neza.

Urubyiruko rw’abanyekongo rwari mu Rwanda rwo ruvuga ko n’ubwo igihugu cyabo kiri mu bibazo by’umutekano, urubyiruko rutagombye kugirira urwangano Abanyarwanda, kuko uretse gutandukanwa n’ubwennegihugu bose bahuje umubiri kandi ibibazo bya bamwe aribyo byabandi.

Bagasanga bakwiye guhurira hamwe nk’urubyiruko bafashwa mu gushyira hamwe mu kwiteza imbere aho guhura bahangana.

Ariane Umonde ukomoka mu mujyi wa Goma wari witabiriye ibiganiro by’icyumweru mu kubaka umuco w’amahoro mu Rwanda, yavuze ko icyumweru babanye n’Abanyarwanda basanga ntawe ukwiye kubigisha ivangura, ahubwo koroherena, kuganira no gufashanya byagombye kuranga urubyiruko.

Urubyiruko rw'Abanyrwanda rwari rwagiye i Goma rwaboneyeho no kwidagadura.
Urubyiruko rw’Abanyrwanda rwari rwagiye i Goma rwaboneyeho no kwidagadura.

Emmanuel Dusabimana, Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Jeunesse Nouvelle, avuga ko imwe mu ntego bari bafite yagezweho kuko urubyiruko rwari hamwe rwashoboye kunga ubumwe kandi rwiha imihigo yo kwigisha amahoro mu bandi.

Naho Nils Warner ushinzwe ubufatanye muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko ibikorwa byo guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyekongo bitanga isomo no ku bantu bakuru mu kwimakaza umuco w’amahoro.

Yakomeje yemeza ko abakuru babirebeyeho byatuma mu karere amahoro aramba.

Undi musaruro wavuye muri ibi biganiro nuko urubyiruko rw’I Goma rweyemeje kuba abavugizi barwanya ibiyobyabwenge, aho urubyiruko rw’Abakongomani biyemeje gusaba ubuyobozi bwabo kurwanya indiri y’ibiyobyabwenge bicururizwa Goma.

Ikigo Jeunesse Nouvelle cyo mu karere ka Rubavu ni cyo cyateguye iki gikorwa, gitewe inkunga GIZ, Seeacrh for common ground, Commission y’ubutabera n’amahoro ya Nyundo

Ikigo jeunesse nouvelle kigishije umuco w’amahoro kigamije kubaka amahoro arambye, bivuye ku mibanire y’urubyiruko rw’u Rwanda na Goma, kuko hakunze kuboneka urubyiruko rw’Abakongomani ruhohotera u rwa’Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwakayagiraga iti “Amahoro arambye ku hazaza harambye”.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye ku musanzu mutanga mukubaka imibanire mu bantu .Ariko kuri case ya congo biragoye pe!Gusa ababikora sinabaca intege,kuko burya ukorora acira aba agabanya.Njye mbona abakongomani bakwiriye itorero kuko muri rusange biganjemo indispline.

mutiganda fabien yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka