Urubyiruko rw’i Gisenyi n’i Goma rwiyemeje guharanira amahoro
Urubyiruko rukomoka mu mujyi wa Goma muri Congo n’urwo mu mujyi wa Gisenyi rwibumbiye mu muryango witwa “Tujenge Amani” taliki 21/9/2013 rwahuriye i Rubavu kugira ngo ruganire uburyo imijyi rutuyemo yakomeza kurangwa n’ubumwe no gushaka amahoro mu bihugu byombi.
Uru rubyiruko rwahuriye mu mujyi wa Gisenyi mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’amahoro ku isi rubifashijwemo n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle.

Abagize “Tujenge Amani” bakwirakwiza ubutumwa bw’amahoro babinyujije mu mikino, filimi n’ibindi bihangano bifite ubutumwa bw’amahoro n’ubundi buryo bunyuranye nk’uko byemezwa na Amani Rosine.
Nubwo uru rubyiruko ruvuga ko ruzakora ibishoboka kugira ngo ruhindure imyitwarire y’abagifite imigambi yo guhungabanya amahoro, akazi karacyari kanini kuko hagati y’imijyi wa Gisenyi na Goma iyo havutse ikibazo cy’umutekano abaturage ba Goma bakunze guhohotera Abanyarubavu.


Abanyagoma bavuga ko ibibazo by’umutekano mucye baterwa n’intambara ya M23 ishyigikirwa n’u Rwanda, uru rubyiruko rukavuga ko yaba intambara ibera muri Congo igira ingaruka ku batuye ku mijyi yombi kuko ibisasu biherutse kuraswa muri iyi mijyi byishe abantu ku mpande zombi bakavuga ko abaturage badakwiye gusubiranamo ahubwo bakwiye gufatanya gushaka amahoro.
Benjamin Kamuntu na Presilizo Latena ni Abanyecongo bari aje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro; bavuga ko urubyiruko rukwiye gufatanya mu bikorwa byo kwigisha amahoro birinda ibikorwa by’urugomo n’intambara.

Tujenge Amani “Twubake amahoro” ni umushinga w’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle ukorera mu karere ka Rubavu. Umuhuzabikorwa w’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, Mukamuhizi Immacullee, avuga ko urubyiruko ari ingufu zikwiye kwitabwaho mu gukora ibyiza kuko iyo zititaweho zikoreshwa mu bintu bibi bikagira ingaruka ku gihugu.
Tariki 21 Nzeri hizihizwa umunsi w’amahoro ku isi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2013 ikaba igira iti “education pour la paix” mu kinyarwanda uburere bwimakaza amahoro. Iyi nsanganyamatsiko ikaba ihamagarira ababyeyi kwigisha abana gukundana no gutoza abana kwanga amacakubiri.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
eheeee mwitondere abo banyecongo dore bahinduka umunota umwe gusa. ijo mpinja mushaka gushora mu bacongomaningo murashaka ubushuti muri bo mubyitege dore ko munabazi neza.nimutareba neza bazabarya. ntakuri, impuwe,isoni bagira.
NIBYO KOKO BAKWIYE KWICARA HAMWE BAKAGANIRA KUMUTI WICYO KIBAZO DORE BURIYA GUHERA KONGO YAGIRA UMUTEKANO MUKE NTABWO NDAJYAYN KUBERA GUTINYA ABAKONGOMANH KANDI BO BAZA NTAKIKIBAZO