Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rweretswe amahirwe ari mu gihugu

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rweretswe amahirwe ari mu gihugu, haba mu ishoramari, akazi no kwimenyereza umwuga.

Ni amahirwe beretswe n’inzego zitandukanye za Leta binyuze mu kiganiro cya mbere bahawe kuri uyu wa karindwi Nyakanga, muri gahunda ya ‘Rwanda Youth Tour’, igamije kubafasha kwirebera aho Igihugu kigeze mu iterambere ariko bakanigira ku mateka yacyo no kumenya ibyo kibifuzaho.

Uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 rugera ku ijana, rugize icyiciro cya Gatanu cy’iyo gahunda, rwaturutse mu bihugu birindwi birimo u Bubiligi, Canada, u Bwongereza, Amerika, u Butaliyani, Sénégal na Uganda.

Bimwe mu byo bagaragarijwe ni uko u Rwanda rufite amahirwe menshi yaba ay’ishoramari cyangwa akazi kandi bashobora kuyabyaza umusaruro, kuko bafite impano n’ubumenyi butandukanye, bibagira abashoramari b’ejo hazaza kandi Igihugu cyahaye rugari abashaka gushora imari.

Aba banyarwanda bagaragarijwe ko ubuhanga bafite mu mategeko, ikoranabuhanga, n’ibindi bibaha amahirwe yo kubona akazi cyangwa kuba bakora imishinga yunguka mu Rwanda kuko igihugu kibikeneye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni yavuze ko uyu ari umwanya mwiza kuko bifasha urubyiruko kwiga amateka y’Igihugu cyabo kuko abenshi baba batarahavukiye.

Yagize ati “Abenshi baza bavuga ko basanzwe bazi amateka y’u Rwanda, ariko ntabwo baba bafite amakuru yose y’ukuntu byagenze n’icyatumye Jenoside iba, uko yahagaritswe hakagarurwa amahoro n’umutekano mu Rwanda. Benshi muri aba kubera ko harimo n’abagenda bagaruka bagashobora gusura inzego zitandukanye mu gihugu baba babyumva neza icyo Leta ishyize imbere kugira ngo yongere yubake u Rwanda, igarure agaciro n’ubumwe mu banyarwanda bose.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Virgile Rwanyagatare, avuga ko gahunda ya Rwanda Youth Tour, igaragaza ko hari abasore n’inkumi bakunda Igihugu cyabo, bashaka kumenya amateka yacyo, kandi banashaka kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Abasore n’inkumi 265 nibo bamaze kunyura muri iyi gahunda mu byiciro bine byabanje.

Calixte Musinga Dethier w’imyaka 24, ni umwe mu banyuze mu cyiciro cya kane cya Rwanda Youth Tour, avuye muri Canada, nyuma y’aho akaza kugaruka kubyaza umusaruro amahirwe yari ahabonye, ubu akaba ari umushoramari mu Rwanda.

Agira ati “Nashakaga gushora imari mu gihugu cyanjye, gukorera hano biratandukanye kubera ko mba numva ndi murugo, ibyo nkora mbikorera Igihugu cyanjye bitari kubikorera kubona amafaranga gusa cyangwa gukuza umwuga, ariko ndanafasha mu kubaka Igihugu. Niyo mpamvu nishimiye gushora imari hano, mfite umuryango hano, rero mbikora bivuye ku ndiba y’umutima wanjye.”

Rwanda Youth Club yatangiriye mu Bubiligi ari naho abayigize benshi babarizwa ariko hari n’abo mu bindi bihugu nk’u Bwongereza, Suède, Canada, Amerika n’ahandi. Bose baza mu Rwanda bakamara ibyumweru bibiri mu bikorwa bitandukanye.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka