Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwaganirijwe ku kubohora u Rwanda
Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ruri mu Rwanda muri gahunda yo kureba, kumenya no gusobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda. Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, urwo rubyiruko rwagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Emmanuel Bayingana, aruganiriza by’umwihariko ku rugamba baciyemo kugeza ubwo babashije kubohora Igihugu.
- Maj Gen Emmanuel Bayingana
Maj Gen Emmanuel Bayingana yavuze ko kuba bari urubyiruko ari kimwe mu byabafashije kugera ku ntego yabo.
Yagize ati “Urugamba twaciyemo, iyo umuntu agenda akura, agenda acika intege z’umubiri no mu gutekereza, ubu mba numva ibintu twaciyemo iyo mbitekereje natinya kubikora, ariko nkavuga nti buriya urubyiruko ni igitangaza, urubyiruko ni igihe cyiza cy’umuntu kubaho, uba ufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo”.
Agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Maj Gen Bayingana, yabwiye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ko ibitekerezo byo kubohora u Rwanda babigize bakiri bato, bari mu myaka yabo, kuko muri icyo gihe bajyaga ahantu bakikingirana mu nzu bakabiganiraho, ari na ho yahereye asaba urubyiruko ko igihe babonye amahirwe yo kwitabira ibiganiro bivuga ku mateka y’Igihugu batajya bayapfusha ubusa.
Ati “Weekend zose n’imigoroba twari turi mu biganiro bene nk’ibi ngibi, twajyaga ahantu tugakinga inzu, tukabivuga, tuvuga u Rwanda, n’ukuntu tuzabohora u Rwanda, haza kuba igihe namwe mukeneye kuba mwabona amahirwe nk’ayo, nk’abajya baza mu ndangamirwa, aho twagiye tumara ukwezi mu mahugurwa yo gusobanurirwa ukuntu bizagenda, ukwezi kose ndabyibuka byari mu 1987”.
- Banyuzagamo bakabyina n’indirimbo zo mu Rwanda
Yongeyeho ati “Byari bimeze nko muri iyi minsi ibyo twita itorero ry’indangamirwa (Carder school), nkaba nabifuriza ngo uwo mugisha nimuwubona muzajyemo, aho mumara nk’ukwezi, uri ahantu hamwe wiga iby’u Rwanda, turabyiga turabisobanukirwa, turangije dutangira kwigisha abandi banyarwanda, tubasobanurira ibyo twamaze kumenya, abantu bakuru bati muzabishobora, tuti tuzabishobora”.
Ibyo byose ngo birangiye Maj Gen Emmanuel Bayingana yahise ajya mu gisirikare mu mwaka wa 1989, aho yakoze imyitozo ya gisirikare akayirangiza, nyuma y’umwaka umwe gusa, bahita batangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Igihe cyo kujya ku rugamba kigeze, ngo Maj Gen Bayingana yumvaga ko bazafashwa muri byose n’igisirikare cy’Igihugu bakoreraga, ariko ngo siko byagenze, ari na ho yahereye yongera kwibutsa urubyiruko ko batagomba kumva ko igihe cyose bazajya bafashwa.
Ati “Nibwo nahise menya ko ibintu tugiyemo Leta ya Uganda itabishyigikiye, ari ukwirwanaho. Icyo kintu mucyumve neza. Kugira ubwigenge bwanyu, ntimuzagire abantu na bamwe muvuga ngo bazabarwanaho, nimwe ubwanyu nk’Abanyarwanda muzirwanaho”.
Maj Gen Emmanuel Bayingana, yabwiye urubyiruko ko bahagurutse mu ijoro ryo ku cyumweru, bakagera Kagitumba nka saa mbili z’igitondo cya tariki 01 Ukwakira 1990, ku buryo ahagana saa yine aribwo bagabye igitero cyabo cya mbere ku basirikare ba Habyarimana, binjira mu Rwanda ku buryo ku munsi wa mbere baraye bageze Nyabwishongwezi, ubu ni mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Uwo munsi wa mbere ni ho twaraye, ku munsi wakurikiyeho ku itariki 02, abasirikare ba Habyarimana baza kudutera, turarwana, ari na wo munsi komanda wacu mukuru Maj Gen Gisa Fred Rwigema yiciwe, muri uko guterwa n’umwanzi, aho tubimenyeye ducika intege. Kuva uwo munsi tariki 2, kugeza ukwezi kwa 10 kujya kurangira, byari ibihe bibi kuri twe, abasirikare ba Habyarimana twarwanaga na bo buri munsi baturusha imbaraga, turwana nabi”.
Mbere y’uko ukwezi kwa 10 kurangira nibwo babonye umuyobozi mushya ari we Paul Kagame, wari ufite ipeti rya Major icyo gihe, maze ahindura amayeri y’urugamba, nk’uko Maj Gen Emmanuel Bayingana abisobanura.
Ati “Ukwakira kukirangira, Ugushyingo gutangira, twagabye igitero gikomeye cyane i Gatuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, uwo mwanya muto cyane intambara irahinduka, birakomeza mu kwezi kwa Werurwe 1991, ingabo zacu zitera gereza ya Ruhengeri”.
Guhera icyo gihe kugera igihe ingabo zari iza RPA zahise zisa nk’aho zigaranzuye iza Habyarimana kugeza ubwo zibohora u Rwanda tariki 04 Nyakanga 1994.
- Lesrie Karekezi ni umwe mu babajije ibibazo by’amatsiko bari bafite bijyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu
Lesrie Karekezi, Umunyarwandakazi w’imyaka 23 utuye muri Canada, avuga ko kuba bagize amahirwe yo kuganirizwa n’umuntu nka Maj Gen Emmanuel Bayingana, ari ikintu gikomeye kuko hari byinshi bigiye mu kiganiro yabahaye kandi bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Ubu nshobobora kubikoresha mu buzima bwanjye mvuga ko ibyemezo nzafata mu buzima bw’ahazaza, ngomba kumenya ko niba nizera ko ibyo ngomba gukora ari byo ntagomba gucika intege, nzahura n’ibibazo mu buzima ariko tugomba gutera intambwe imbere tugakomeza, kugira ngo ejo hacu hazabe heza”.
Mugenzi we witwa Luana Ntegure ati “Nakuyemo inyigisho nyinshi, kuko batubwiye uko no hanze y’u Rwanda tugomba kurwanira u Rwanda cyangwa tukarubohora mu buryo butandukanye, nko kugendana indangagaciro ziranga umunyarwanda, tugendana indangagaciro nko gukunda umurimo ndetse n’ubunyangamugayo”.
Uru rubyiruko rw’Abanyarwanda ruri mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, rwaturutse mu bihugu 13, rwanaganirijwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, hamwe na Sheikh Abdul Karim Harerimana, na bo bakaba bagarutse ku mateka n’ubutwari byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
- Minisitiri Rosemary Mbabazi na we yaganirije urubyiruko
- Usibye kuba baganirijwe, banyuzagamo bakanidagadura
- Sheikh Abdul Karim Harerimana yagarutse ku mateka y’ubuzima babayemo muri CND
- Bafashe ifoto y’urwibutso
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|