Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ruratangira ITORERO mu cyumweru gitaha
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye kujya mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri i Gako, guhera kuwa Mbere tariki 30/07/2012. Amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda iravuga ko kuva kuwa mbere utaha tariki ya 30 Nyakanga kugera kuwa 11 Kanama urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ruzatangira Itorero i Gako mu Karere ka Bugesera.
Gahanyi Parfait ushinzwe urwego rw’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), avuga ko iri TORERO ry’urubyiruko ruba mu mahanga rizitabirwa n’abasaga 300 bazaturuka mu bihugu 23 hirya no hino ku isi.
Uru rubyiruko ruzaboneraho gusanngira amakuru hagati yabo, kuko baba mu bihugu binyuranye ariko by’umwihariko bazahabwa amakuru nyayo ku iterambere na gahunda z’igihugu cyabo.
Bazarebera hamwe uko bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere bakanabera igihugu cyabo intumwa nziza mu bihugu babamo, nk’uko Gahamanyi akomeza abivuga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iravuga ko iri torero ngo rigamije gufasha uru rubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga kugira imikorere ihamye igamije iterambere n’imbere heza h’igihugu n’aha buri wese mu benegihugu.
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi niwe uzatangiza ku mugaragaro iri torero.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|