Urubyiruko ruva Iwawa rusubizwayo kubera kutagira ibyangombwa

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco yatangaje ko hari urubyiruko rugarurwa i Wawa kubera bafashwe badafite ibyangombwa.

Urubyiruko rwarangije amasomo yarwo kuri uyu wa Gatanu ni 905
Urubyiruko rwarangije amasomo yarwo kuri uyu wa Gatanu ni 905

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, ubwo hasozwaga icyiciro cya 16 cy’urubyiruko rushoje amasomo muri icyo kigo giherereye ku kirwa cy’i Wawa.

Yagize ati "Twagiye Gikondo dusanga hari urubyiruko rwavuye i Wawa rwafashwe kubera rudafite ibyangombwa. Turasaba ubuyobozi bw’uturere n’a MINALOC kudufasha kubonera ibyangombwa kubatabifite barangiza amasomo y’i Wawa."

Bosenibamwe avuga ikigo cya i Wawa gikoresha miliyoni 80Frw buri kwezi mu kwita kubagororwa n’abigishwa imyuga. Ati "Uzava a ha ubumenyi yahawe ntabushyire mu bikorwa ajye amenya ko ari umuhemu uhemukira igihugu cye."

Ku kirwa cya i Wawa giherereye mu Karere ka rutsiro, urubyiruko 905 rwagorowe ruhawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga nk’ububaji, ubwubatsi, ubudozi no gutwara moto.

Gasore Eric, umwe mubashoje amasomo avuga ko yakuwe mu muhanda agafashwa gusubira ku murongo. Asaba ubuyobozi kubaba hafi haba mu gusubira mu muryango no kugira ibyo bakora.

Abasoje amasomo bahabwa impamyabushobozi
Abasoje amasomo bahabwa impamyabushobozi

Ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze kunyuzwamo urubyiruko 16.911 basubijwe mu buzima busanzwe. Muri bo 7.249 bahigiye gusoma, kwandika no kubara ubundi bumenyi bwibanze.

Biteganyijwe ko muri 2019 hazuzura ikigo ngororamuco kita ku bagore kiri kubakwa mu Karere ka Nyamagabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka