Urubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi rurahugurwa ku kubaka amahoro

Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye ruteraniye mu Rwanda aho ruhabwa ubumenyi ku kubaka amahoro bagendeye ku bunararibonye bw’u Rwanda. Iki gikorwa gitegurwa n’umuryango ushinzwe kurwanya Jenoside, Never Again Rwanda (NAR).

Uru rubyiruko rumaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, muri iki gikorwa cyo kubaka amahoro cyiswe Peace Building Institute, rugamije kurebera kucyo u Rwanda rushobora kwigisha isi, nk’uko bitangazwa na Eric Mahoro, umuyobozi wa Never Again Rwanda.

Yagize ati: “Iyo urebye Jenoside yakorewe Abatusi muri 94, ukareba ingaruka yasize, uburyo yari yashenye igihugu ariko na none ukongera ukareba ukuntu igihugu kimaze kwiyubaka ubu, ukareba uko inzego zubatzwe, uburyo u Rwanda rugenda rwubaka demokarasi, imiyoborere myiza n’uko abaturage biyunze usanga hari ikintu gikomeye u Rwanda rushobora kwigisha isi”.

Mahoro akomeza avuga ko nubwo bigoye kugeraranya ibyo ibihugu byaciyemo, yemeza ko hari byinshi bakwigira ku Rwanda, kimwe n’uko hari ibyo Abanyarwanda bakwigira muri ibyo bihugu.

Yuki Davis (uri hagati) yiyemeje kubera u Rwanda umuvugizii
Yuki Davis (uri hagati) yiyemeje kubera u Rwanda umuvugizii

Umwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, Yuki Davis wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yatunguwe no kubona aho igihugu kigeze nyuma y’imyaka 18 kivuye muri Jenoside.

Yavuze ko yiteguye kuba intumwa y’u Rwanda nagera iwabo, akazajya asobanurira bagenzi be byinshi batari bazi ku Rwanda.

Aba banyeshuri uko 13 bageze mu Rwanda tariki 29/12/2012 kugeza 13/01/2012, baturutse mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Amerika, Hong Kong, Dominican Republic n’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka