Urubyiruko rutigishijwe neza rwaba ikibazo kuri Afurika

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique u Rwanda - SBR), ugaragaza ko urubyiruko ruramutse rutigishijwe neza ndetse ngo rutozwe indangagaciro nziza, rushobora kuba ikibazo ku Mugabane wa Afurika.

Urubyiruko rusabwa kugendera ku ndangagaciro zo muri Bibiliya
Urubyiruko rusabwa kugendera ku ndangagaciro zo muri Bibiliya

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bayobozi bagize Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ndetse n’abagize umuryango wa Bibiliya mu Bwongereza, mu mahugurwa yagenewe urubyiruko, agamije kurutoza kuzabamo abayobozi beza bagendera ku ndangagaciro za Bibiliya.

Ni amahugurwa yakozwe mu byiciro bitatu, kuva mu kwezi kwa gashyantare uyu mwaka wa 2024, akaba yarasojwe mu mpera z’icyumweru dishize.

Mouhamed Girma, Umunya-Ethiopia uba mu Bwongereza, akaba kandi umwe mu bagizeumuryango wa Bibiliya muri icyo gihugu wari no mu batanze aya mahugurwa, avuga ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo ruswa ndetse n’amakimbirane atandukanye, bityo ko urubyiruko rwawo ruramutse rutitaweho ngo rwigishwe rwaba ikibazo gikomeye kuri uyu Mugabane.

Agira ati “Urebye iterambere ry’ikoranabuhanga, ukareba ukuntu ikoranabuhanga ubu ryabaye intwaro ikomeye ku rubyiruko rwo hirya no hino mu Isi, urubyiruko rwacu muri Afurika rukeneye kwigishwa indangagaciro nzima. Bitabaye gutyo uru rubyiruko rwaba ikibazo ku Mugabane”.

Mouhamed Girma ariko agaragazako ari ngombwa ko urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga, ariko rukarikoresha mu nzira zigamije guteza imbere umugabane.

Ati “Ikoranabuhanga rigeze mu biganza by’umuntu utaratoojwe indangagaciro za Bibiliya byateza ikibazo, ariko rigeze mu biganza by’umuntu wigishijwe ahubwo byaba igisubizo kuruta uko byaba ikibazo. Ibi ni byo turimo kwigisha uru rubyiruko, ngo rukure rugendera ku ndangagaciro ziri muri Bibiliya”.

Mberwa Josue Williams, wo mu Karere ka Rubavu, akaba ari n’umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa, avuga ko bayitezeho kumenya kuyobora abakirisitu by’umwihariko urubyiruko, hagamijwe ko ruzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Mberwa kandi avuga ko kuba ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bituma abenshi mu rubyiruko rudohoka ku gusoma Bibiliya, ariko ko aya masomo yongera kubakebura bagahugukira gusoma ijambo ry’imana no kurishyira mu bikorwa.

Agira ati “Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, urubyiruko ntirusoma ijambo ry’imana, ariko ibyo turimo hano ni ubudyo dushishikariza urubyiruko gusoma ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Ni bo bayobozi b’ejo hazaza, nib o bagomba gufata iya mbere mu guhinduka”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur, avuga ko kuba Bibiliya ivuga ku bwami bw’Imana, bituma ihinduka inzira abantu bakwiye kugenderaho, bityo ko kugira ngo n’urubyiruko rutegurwe kuzavamo abayobozi beza rukwiye kugndera kuri Bibiliya.

Uyumuyobozi avuga ko aba bahuguwe bitezweho kuzajya kwigisha begenzi babo bari hirya no hino mu Gihugu.

Ati “Tuzi neza ko iyo ijambo ry’Imana ryinjiye mu mutima w’umuntu riba rizagira agaciro mu gice gisigaye cy’ubuzima bwe”.

Ruzibiza yongeraho ko abakiri bato baba bafite umwanya, amahitamo ndetse n’imbaraga, kandi ko iterambere ry’ikoranabuhanga ridakwiye kubabera imbogamizi, ahubwo rikwiye kubabera inzira yo kubyara umusaruro.

Ati “Ikoranabuhanga ubwaryo si ribi, ahubwo ikibazo kiba kuyikoresha. Iyo uyikoresheje ibibi ujya mu bibi, wayikoresha ibyiza ukajya mu byiza. Aha rero ni ho abakuru, abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iz’amatorero cyangwa n’imiyoborere isanzwe, bakwiye kwihutira kubana na rwo kugira ngo umuntu abafashe kuyoboka inzira y’ibyiza, bkoreshe iryo kornabuhanga mu nzira zibyara umusaruro”.

Umuryango wa Bibiliya uhuza amatorero na Kiliziya kandi ukaba ufite inshingano zo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bakirisitu, no kubuherekeza kugira ngo buzane impinduka mu mibereho y’abakirisitu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka