Urubyiruko rushamikiye kuri FPR rwasabwe gusigasira ibyagezweho no guhanga ibishya

Mu ihuriro ry’inama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi yateranye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu Intare Arena, urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guhanga ibishya.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yabwiye urubyiruko ko rugomba kubaka Igihugu kuko ariyo maboko y’u Rwanda rw’ejo, kandi rukamenya no gusigasira ibyagezweho no kubirinda.

Ati “Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ko gahunda ari uguhanga ibishya bishingiye ku mahame n’indangagaciro biranga abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange, ni mwe mugomba gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta kandi mukabikora muhanga udushya”.

Bazivamo avuga ko iyi nsanganyamatsiko ibumbatiye kureba icyerekezo Abanyarwanda bifuza kugeraho, ndetse n’ibyo bagomba kongeramo imbaraga kugira ngo bagere ku ntego bihaye.

Bazivamo aha ikiganiro urubyiruko
Bazivamo aha ikiganiro urubyiruko

Yasabye urubyiruko gushishoza mu gikorwa cy’amatora yabereye muri iyi nama, y’abazahagararira umuryango ku rwego rw’Igihugu, abasaba gutoranya neza, abo babona bazabahagararira koko, niyo yaba umwe ariko ufite akamaro.

Yongeyeho ko buri wese agomba kugendera ku mahame akubiye mu nkingi eshanu z’ingenzi zirimo, Iterambere mu bushobozi, imibereho myiza y’abaturage, n’ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando rw’amahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu n’ubuhinzi bubyara ubukungu, kuko aribwo bufite uruhare runini cyane mu mibereho y’Abanyarwanda.

Bazivamo yasabye urubyiruko kubakira ku bushobozi rufite ndetse rugakora cyane ruhanga udushya, ariko rukibuka no gusigasira ibyagezweho banabirinda uwo ari we wese wabisenya.

Minisitiri Mbabazi na we yitabiriye iyi nama atanga ikiganiro
Minisitiri Mbabazi na we yitabiriye iyi nama atanga ikiganiro

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, na we ari mu bahaye impanuro uru rubyiruko, zo kurangwa n’imyitwarire myiza bakirinda ibyabagusha mu bishuko ibyo ari byo byose.

Ati "Turimo turasoza umwaka, imbaraga zanyu nk’urubyiruko muzishyire mu bibafitiye akamaro ndetse n’ibifitiye Igihugu akamaro, mwirinda icyabisenya ndetse n’icyasenya imbaraga zanyu”.

Minisitiri Mbabazi yabasabye kwirinda ibibashora mu ngeso mbi z’ubusinzi n’ubusambanyi ahubwo bagaharanira kwiyubaha.

Yavuze ko urubyiruko ari rwo rufite amahitamo y’aho rushaka kugana, kandi rufite Igihugu kirushyigikiye.

Abayobozi basura ibikorwa by'urubyiruko
Abayobozi basura ibikorwa by’urubyiruko

Yagarutse ku bakora ubuhanzi ndetse n’ibihangano bigezweho ariko usanga ubutumwa batanga butubaka, ahubwo bushishikariza urubyiruko ingeso mbi, abasaba ko bakwirinda gukurikiza ubutumwa buri muri izo ndirimbo.

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kugaragaza bimwe mu bikorwa bakoze ndetse runatanga ibitekerezo by’ibyakongerwamo imbaraga, kugira ngo ingamba bihaye zigerweho uko bikwiye.

Muri iyi Nama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, hanatowe abakandida 20 bazahagararira urubyiruko mu matora y’Inama Nkuru y’uyu muryango.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka