Urubyiruko rusanga rudakwiye kumira bunguri ibinyuze mu itangazamakuru byose

Urubyiruko rwiganjemo urwiga muri Kaminuza i Huye, ruvuga ko rwasanze bidakwiye ko abantu bamira bunguri ibinyuze mu itangazamakuru byose.

Barebye ikinamico kuri Radio yabibye urwango
Barebye ikinamico kuri Radio yabibye urwango

Babivuga nyuma yo gukurikira ikinamico ku butumwa Radio RTLM yagiye itanga, bwashishikarizaga Abahutu kwanga no kwica bagenzi babo b’Abatutsi.

Jean de Dieu Nshimiyimana yagize ati “Radiyo RTLM yashishikarizaga abitwaga Abahutu icyo gihe kwica Abatutsi. Icyo nungutse uyu munsi ni uko radiyo ishobora kugira uruhare mu kubaka Igihugu mu buryo buri hejuru, ariko ikaba yanagira uruhare rukomeye mu kugisenya.”

Yunzemo ati “Abakurikirana ubutumwa butambuka mu itangazamakuru iryo ari ryo ryose, bagomba gushishoza, ibyo bumvise cyangwa basomye bakabishyira mu nyurabwenge n’ibyo umutima wabo ubabwira nk’abifitemo ubumuntu, bityo bakamenya uko bagomba kubana.”

Divine Narame na we ati “Igihe wumvise ikintu kuri radio cyangwa ahandi hantu, ugomba kubanza kugitekerezaho mbere yo kugikurikiza.”

Bakinnye ikinamico igaragaza uko Radio RTLM yagize uruhare mu kubiba urwango mu Banyarwanda
Bakinnye ikinamico igaragaza uko Radio RTLM yagize uruhare mu kubiba urwango mu Banyarwanda

Evode Kazasomako ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), na we wakurikiranye iyi kinamico yakiniwe mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, tariki 4 n’iya 5 Mata 2023, yatanze ubutumwa ku banyamakuru agira ati “Bakwiye gukura muri iyi kinamico isomo ry’uko imvugo zibiba urwango zisenya, zica, bityo bakazajya bakoresha imvugo zubaka kandi zibanisha abantu.”

Diogène Ntarindwa bakunze kwita Atome abandi Gasumuni, umwe mu bakina iyi kinamico yitwa Kantano, Kantano uyu akaba umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu kubiba urwango kuri Radio RTLM, avuga ko yagize igitekerezo cyo gukinira iyi kinamico urubyiruko rwo mu Rwanda, hanyuma ku bufatanye na MINUBUMWE ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, bakagishyira mu bikorwa.

Kazasomako Evode wari uhagarariye MINUBUMWE
Kazasomako Evode wari uhagarariye MINUBUMWE

Ngo ni nyuma yo kubona ibirimo kubera muri RD Congo, kuko abona hatagize igikorwa hazaba nk’ibyabaye mu Rwanda, ni ukuvuga Jenoside.

Ati “Nkajya kumva nkumva umuminisitiri wo muri Congo avuze ibintu wagira ngo ni Kantano neza neza. Ndavuga nti ariko Abanyarwanda icyo twarusha abandi banyafurika ni uko tuzi ko bidakinishwa.”

Akomeza agira ati “Mwarabibonye i Goma batwika insengero z’Abanyamurenge ngo kuko hari uwihararanze yiha kuvuga ibyo avuga. Barabikinisha bibwira ko bikinishwa, ariko ntitwabareka.”

Ntarindwa avuga ko iyi kinamico batangiye kuyikina muri 2011, kandi ko imaze gukinwa mu bihugu birenga 30 inshuro zikabakaba 300. Ubusanzwe abaza kuyireba babanza kwishyura, ariko muri Kaminuza y’u Rwanda ho ntibishyuje, kuko ngo bashaka ko ubutumwa bugera ku rubyiruko rwinshi rushoboka.

Ati “Ni ukugira ngo twibutse abato ko ibyo bintu bidakinishwa, ko twebwe tutemerewe kuvuga imvugo z’urwango, tube abafata iya mbere mu kurinda Afurika kuba yabigwamo. Batwumva batatwumva, baturwanya bataturwanya.”

Muri iyi minsi ngo barateganya kujya kuyikinira mu Bwongereza.

Abiganjemo abanyeshuri ba UR Huye no muri IPRC Huye bakurikiranye iyi kinamico
Abiganjemo abanyeshuri ba UR Huye no muri IPRC Huye bakurikiranye iyi kinamico
Diogene ntarindwa/Atome avuga ko biyemeje gukina iyi kinamico muri kaminuza y'u Rwanda bagamije kwibutsa abato ko imvugo zishishikariza abantu kwangana zidakwiye
Diogene ntarindwa/Atome avuga ko biyemeje gukina iyi kinamico muri kaminuza y’u Rwanda bagamije kwibutsa abato ko imvugo zishishikariza abantu kwangana zidakwiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazadu korere ikinamico ijyanye nurukundo

Dusabimana moise yanditse ku itariki ya: 9-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka