Urubyiruko ruributswa ko rufite inshingano zo gukunda Igihugu no kucyubaka
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba urubyiruko guhora ruzirikana ko rufite inshingano ikomeye yo gukunda Igihugu no kucyubaka, bityo rudakwiye guheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakimakaza ubumwe n’ubudatsimburwa by’Abanyarwanda.
- Guverineri Gasana, yasabye urubyiruko kudaheranwa n’amateka mabi yaranze Igihugu
Mu kiganiro Guverineri Gasana aheruka kugirana n’itangazamakuru, hagarutswe ku ngamba zo gukumira no kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, zirimo gukomeza ubukangurambaga, gukomeza gukorana n’inzego zashyizweho mu gukumira no kurwanya ibyaha, no guhana abahamwe n’ibyaha.
Guverineri Gasana yagaragarije itangazamakuru ko iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuri ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanjirijwe n’icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri icyo cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo, gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukangurira abaturage kuzifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka n’ibindi bikorwa bitandukanye.
By’umwihariko ariko yasabye urubyiruko gukomeza ubumwe n’ubudatsimburwa, no kudaheranwa n’amateka mabi ahubwo bakubaka Igihugu bazirikana ko ari icyabo, kandi bafite inshingano zo kugikunda.
Yagize ati "Urubyiruko rurasabwa gukomeza ubumwe n’ubudatsimburwa no kudaheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe ahari bakiteza imbere, bakanubaka Igihugu bazirikana ko ari icyabo kandi ari n’inshingano mu kucyubaka no kugikunda”.
- Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ibiganiro
Abahagarariye inzego z’umutekano bagaragarije itangazamakuru ko biteguye kubungabunga umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha n’icyahungabanya umutekano cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, agenderwaho mu Kwibuka, birinda ibibujijwe muri aya mabwiriza, kuba hafi abarokotse Jenoside no kwirinda kubasesereza, kubaka Ubunyarwanda no kunga ubumwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|