Urubyiruko ruributswa ko gusenga bigomba kujyana no gukora

Urubyiruko rurashishikarizwa gukunda gusenga ariko ntibanibagirwe gukunda umurimo, kuko ngo umujene udasenga asenyuka, udakora bikarusha.

Urubyiruko rurashishikarizwa gukunda gusenga ariko ntibanibagirwe gukunda umurimo
Urubyiruko rurashishikarizwa gukunda gusenga ariko ntibanibagirwe gukunda umurimo

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe urubyiruko Gatolika rwo muri Diyoseze Gatolika ya Butare, mu Ihuriro ry’iminsi ine rwagiriye muri Paruwasi ya Kiruhura guhera ku itariki ya 6 Nzeri 2023.

Mu muhango wo gusoza iri huriro tariki 9 Nzeri 2023, Emmanuel Niyomugabo uhagarariye urubyiruko rwo muri Diyoseze gatolika ya Butare yagize ati "Iyo urebye muri iki gihe abajene duhugiye ku mbuga nkoranyambaga cyane, umwanya wo gusenga ukabura. Ariko nk’abantu tugenda tugerageza gusenga, tuba dufite ibyo twakuye mu kwiyambaza umubyeyi wacu Bikira Mariya.”

Mugenzi we Richard Sahinkuye, yamwunganiye avuga ko gusenga abikunda kuko bimwibagiza imibabaro yari afite. Yagize ati “Iyo nicaye hasi nkasenga, nkavuga ishapule, bingarurira ibyishimo muri njyewe.”

Kuri Paruwasi ya Kiruhura ni ho habereye Ihuriro ry'urubyiruko rwo muri Diyoseze Gatolika ya Butare
Kuri Paruwasi ya Kiruhura ni ho habereye Ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Diyoseze Gatolika ya Butare

Joséline Muragijimana yunze mu rya bagenzi be bombi agira ati “Umujene usenga ntabwo yabona umwanya wo kwiyahuza ibiyobyabwenge, ntiyabona umwanya wo kujya mu busambanyi, ntiyabona umwanya wo kujya mu muhanda.”

Yongeyeho ko no gukora ubwabyo bifasha urubyiruko agira ati “Niba ari umujene ukora akanasenga, azakora, igihe cy’ikiruhuko acyifashishe mu gusenga. Ibyo byose bizamurinda kwandavura, kuko gusenyuka tuvuga ntabwo ari uguhirima nk’uko inzu igwa, ahubwo ni ugusenyuka mu mutima cyangwa se muri roho, ugasanga yangijwe n’ibyo bibi byose dukwiye kwirinda.”

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, na we yagize ati “Iyo udasenga, ntuba ufite Imana. Usigarana wowe gusa n’abakubeshya. Naho wa wundi usenga aba afite Imana imbere ye, aba afite amategeko y’Imana imbere ye, afite icyo Imana imusaba. Agira inzira igaragara. Iyo rero nta Mana ufite imbere yawe, birumvikana ko usenyuka.”

Gusoza Ihuriro byabimburiwe n'igitambo cya misa yasomwe ba Musenyeri Filipo Rukamba
Gusoza Ihuriro byabimburiwe n’igitambo cya misa yasomwe ba Musenyeri Filipo Rukamba

Yongeraho ko usenga nyabyo atibagirwa n’umurimo kuko no muri Bibiliya hari ahavuga ngo “udakora ntakarye”, ndetse n’ahavuga ko Imana iturema yadutegetse gukora, isi tukayigira nziza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, kuri ibi byose we yongeyeho ubutumwa bubwira urubyiruko ko ibishimisha abantu mu buzima ari byinshi, ariko ko ibibagirira akamaro ari bikeya, aboneraho gusaba urubyiruko kumenya gushishoza, rukagira ubumwe kandi rugakorera mu matsinda arugirira akamaro.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye urubyiruko gusenga, gukunda umurimo no kunga ubumwe
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye urubyiruko gusenga, gukunda umurimo no kunga ubumwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka