Urubyiruko ruranengwa ko rutikwiza mu myambarire

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Inteko y’Umuco ku myambarire y’abanyarwanda, bwagaragaje ko 76,6% by’ababajijwe bemeza ko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe ari myiza naho 23,4% bo bavuga ko igayitse.

Urubyiruko ngo ni rwo ruza ku isonga mu kwambara batikwije
Urubyiruko ngo ni rwo ruza ku isonga mu kwambara batikwije

Ni ubushakashatsi bwamuritswe mu gitabo cyiswe “Imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’umuco n’iterambere”, aho 90,2% by’ababajijwe bavuga ko urubyiruko ari rwo rwambara ntirwikwize, 12 % baavuga ko ari abantu bakuru, naho 7,6% bo bakavuga ko ari abana.

68,5% by’ababajijwe bavuze ko imyambarire igayitse igaragara ku bakobwa, 44,6% bavuga ko ari abagore, 25% ku basore, na 5.4% ku bagabo.

Inteko y’umuco ivuga ko uwambaye umwambaro uboneye ari uwambaye umwambaro umeshe, udacikaguritse, utamwegereye cyane ku buryo ugaragaza ibice by’umubiri we (imyanya y’ibanga), itari migufi cyane, idasatuye ku buryo bukabije, itabonerana, itari minini cyane ku buryo bujagaraye, itaregetse, imurekuye cyane n’ibindi.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yavuze ko ubu bushakashatsi burimo gukorwa bugamije gutanga ishusho mu banyarwanda uko indangagaciro ku myambarire ihagaze ndetse n’ibikwiye kwitabwaho kugira ngo umunyarwanda akomeze gusigasira indangagaciro ku bijyanye n’imyambarire.

Ati “Inteko y’Umuco ntizigera ishyiraho amabwiriza abuza imyambarire igayitse, ahubwo izashyira imbaraga mu bukangurambaga butoza abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato kwambara neza bijyanye n’imyemerere n’indagaciro z’Abanyarwanda”.

Amb. Masozera avuga ko imyambarire yagiye ihinduka bijyanye n’igihe n’imyumvire abantu bagezemo, gusa indangagaciro ko zidakwiye guhinduka.

Ati “Iriya mibare yagaragajwe iteye impungenge, kubona 7.6 % bagaragaza ko abana bato bambara batikwije, 12% ku bantu bakuru ntabwo ari myiza. Ni ikigaragaza ko hatabayeho ingamba byateza ikibazo gikomeye cyane.”

Inteko y'umuco iti imyambarire nk'iyi ntijyanye n'indangagaciro nyarwanda
Inteko y’umuco iti imyambarire nk’iyi ntijyanye n’indangagaciro nyarwanda

Nyuma y’ubu bushakashatsi Inteko y’Umuco iteganya kuzamurika ikindi gitabo gikubiyemo ubushakashakatsi no gushishikariza abanyarwanda kugisoma kugira ngo bamenye byinshi mu byaranze imyambarire y’abanyarwanda iboneye ndetse n’idakwiye mu muryango nyarwanda.

Umuryango nyarwanda, amashuri, itangazamakuru, Abihayimana, ibyamamare muri sinema na muzika, n’abavuga rikumvikana cyane cyane Abanyapolitike barashishikrizwa kugira uruhare mu gusigasira imyambarire iboneye ku munyarwanda no kurwanya imyambarire y’urukozasoni ari nako batanga urugero rwiza bambara mu buryo buboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka