Urubyiruko rurasabwa kwitanga mbere yo kugira ibyo rusaba

Ministeri ishinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), yasabye abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) mu turere twose tw’igihugu, kwitanga no kwita ku nshingano bashinzwe z’ubukangurambaga, kwishyira hamwe ndetse no gukora ubuvugizi; aho kumva ko hari abandi bashinzwe kubakorera.

Mu nteko rusange ngarukamwaka ya NYC yabereye i Kigali kuri uyu wa 07/6/2014, abahagarariye urubyiruko mu turere basabye ingengo y’imari yo gukoresha imirimo iteza imbere urubyiruko, hamwe no koroherezwa n’inzego z’ibanze kubonana n’urubyiruko bashinzwe.

Ministiri muri MYICT, Jean Philbert Nsengimana yabashubije ati: “Muri iyi nama ndagirango hitabwe ku nshingano urubyiruko rufite aho kwita ku byo rusaba; niba hari urubyiruko rwitanze rugahagarika Jenoside, ubu ubwitange buri he? Ntabwo ari ko twese tuzinduka dufite icyo gukora, ahubwo uzinduka ajya gusenya niwe utaryama”.

Abayobozi b'inzego z'igihugu zishinzwe urubyiruko, barimo Ministiri Jean Philbert Nsengimana(uhagaze).
Abayobozi b’inzego z’igihugu zishinzwe urubyiruko, barimo Ministiri Jean Philbert Nsengimana(uhagaze).

Abahagarariye urubyiruko mu turere bari bavuze ko bigoye kubona abo bayobora kuko ngo abayobozi b’inzego z’ibanze bataborohereza kubabatumirira mu nama, byagera ku rubyiruko ruba mu bipangu ho ngo bikarushaho kuruhanya bitewe n’uko ba nyiri ibyo bipangu ngo batabikingura.

Basabye n’agahimbazamusyi (nk’uko ngo itegeko ribiteganya) mu gihe baba bitabiriye inama cyangwa baba bagiye mu bikorwa bibahuza n’urubyiruko, ariko Ministiri Nsengimana yaberuriye ati: “Ijambo bita kugenerwa tubanze turyibagirwe; ese mwagiye kuri buri gipangu? Nyamara bariya bagambanira igihugu bo wasanga babikora!”

Ministiri w’Ingabo Gen James Kabarebe wateganijwe gutanga ikiganiro ku ngingo irebana n’umutekano n’ubusugire bw’igihugu, asaba abagize NYC gukangurira urubyiruko bagenzi babo gufatanya n’inzego zibishinzwe gucunga umutekano.

Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko mu turere twose tw'igihugu bitabiriye inteko rusange ngarukamwaka yabereye i Kigali kuri uyu wa 07/6/2014.
Abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko mu turere twose tw’igihugu bitabiriye inteko rusange ngarukamwaka yabereye i Kigali kuri uyu wa 07/6/2014.

Ikibazo cy’ibura ry’imirimo k’urubyiruko ngo cyagombye gukemurwa no kwirwanaho; nk’uko Ministiri Nsengimana avuga ko benshi mu rubyiruko batibwiriza ngo bakore imishinga yabaha inyungu, nko gukora za pepinyeri cyangwa kwibwiriza bagakora imihanda yo mu cyaro, byose babifatanyijemo n’ubuyobozi bw’uturere babarizwamo.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Norbert Shyerezo, yemera ko hari ibyo komite ahagarariye idakora nk’uko bikwiye, bitewe n’impamvu zibaturutseho zirimo ubushake buke bwa bamwe, ndetse n’izitabaturutseho nko kubura ingengo y’imari yo gukoresha.

Inteko rusange y’Inama nkuru y’urubyiruko yateranye kuri uyu wa gatandatu, irasuzumirwamo aho urubyiruko rugeze mu nzira yo kwibohora no kwiyubaka u Rwanda rumazemo imyaka 20.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

tubanze twumveko ko ushobora guhera kugitekerezo gusa kandi ukagera kure, tuve mubusongarero , rubyiruko mwe , twumveko aritwe maboko yigihugu cyacu, igihugu cyacu atari amaboko yacu(tutagiteze amaboko)

karenzi yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka